Ruhango: Utubashije kwitabira gahunda za Leta ntiwabasha kuba umuyoboke w’ishyaka - Hon. Mukamurangwa
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu “PL” mu Ntara y’Amajyepfo, burahamya ko igihe cyose umurwanashyaka wabo azaba atubahiriza gahunda za Leta, azaba atakinabashije kuba umuyoboke w’iri shyaka.
Mukamurangwa Sebera Henriette, Perezida w’ishyaka rya PL, mu Ntara y’Amajyepfo akanaba umudepite mu Nteko Nshinga Mategeko y’u Rwanda, avuga ko igihe cyose umuyoboke w’ishyaka atabashije kubahiriza gahunda za Leta ndetse ngo anafashe abaturage kuzumva, uwo aba atari umurwanashyaka.

Ati “Iyo gahunda ya Leta iriho, nawe uri muri yo Leta, nawe uba ugomba kuyigira iyawe, ni yo mpamvu dusaba aba PL kubahiriza gahunda za Leta ndetse bakanafatanya n’abandi kugirango abanyarwanda batere imbere.”
Hon Mukamurangwa yabitangaje kuri uyu 22 Werurwe 2015, ubwo yasozaga amahugurwa yari amaze iminsi 4, yitabiriwe n’abayoboke ba PL bari muri komite mu mirenge mu karere ka Ruhango.

Aya mahugurwa akaba yarateguwe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, ku bufatenye n’imitwe ya politike hagamijwe kongerera ubumenyi bamwe mu bayoboke b’aya mashyaka, aho na bo bamanuka bagasobanurira abaturage gahunda za Leta hagamijwe kuziteza imbere.
Uwera Marie Chantal uhagarariye abari n’abategarugore mu Karere ka Ruhango bari mu ishyaka PL, avuga ko aya mahugurwa yayungukiyemo byinshi cyane mu guteza imbere gahunda za Leta.
Akavuga ko agiye gushishikariza abaturage kumenya neza gahunda yo kwiteza imbere binyuze mu mabanki, iyubahirizwa ry’ubumwe n’ubwiyunge, guteza imbere uburezi n’ibindi.
Ishyaka PL rimeze gutanga amahugurwa nk’aya mu turere 8, rika riteganye kuzahugura abayoboke baryo mu turere twose.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo ari muri PL gusa ahubwo ni mu yindi mitwe ya politike ni uko; utabaasha kwitabira gahunda za leta ntacyo waba uyakoramo