Ruhango: Ngo bishimiye ko ingingo y’101 igiye guhinduka

Abaturage bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bishimiye ko Inteko Inshingamategeko yise ku byifuzo byabo ku ngingo y’101 yahindurwa.

Ntawusigiryayo Jean Pierre yagize ati “Turashima cyane ko icyifuzo cyacu twabahereye aha hantu duteraniye uyu munsi mwakigezeho, mukemera ko ingingo y’101 ivugururwa, kandi mukabikora”.

Abaturage bishimiye imirimo yakozwe n'Inteko Ishinga Amategeko.
Abaturage bishimiye imirimo yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Akomeza agira ati “Icyo numvise kandi ntahanye ni uko manda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatorewe muri 2010 izarangira tukongera tukamutorera manda y’imyaka irindwi, muri 2024 tukazongera tukamutora muri manda y’imyaka itanu, na yo yarangira tukongera tukamutora”.

Babigaragaje ku wa 11 Ukuboza 2015, ubwo abadepite Manirarora Annoncée na Mporanyi Théobald, bari mu Kagari ka Nyakogo mu Murenge wa Kinihira basobanurira abaturage ku bijyanye no guhindura ingingoz zimwe na zimwe mu Itegeko Nshinga.

Nk’uko Depite Manirarora Annoncée yabisobanuye, ngo abadepite n’abasenateri bazibanda ku kugaragariza Abanyarwanda uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashyize mu bikorwa ibyifuzo bayigejejeho mu busabe bwanditse bukabakaba miliyoni enye no mu bitekerezo bo ubwabo bakusanyije igihe bagendereraga abaturage mu mirenge yose kuva tariki ya 20 Nyakanga kugeza tariki ya 03 Kanama 2015.

Yagize ati "Twaje kuganira namwe mu rwego rwo kubagezaho iby’ingenzi byahindutse mu Itegeko Nshinga". Yungamo ati " Ibyo mwasabye Intumwa zanyu twarabikoze. Uyu munsi rero natwe twaje kubagezaho ibyakozwe kuri ubwo busabe, no kubasaba gutora Itegeko Nshinga rishya".

Depite, Annoncee Manirarora asobanurira abaturage impinduka zabaye mu Itegeko Nshinga.
Depite, Annoncee Manirarora asobanurira abaturage impinduka zabaye mu Itegeko Nshinga.

Mu gusoza, Depite Manirarora yahamagariye buri wese kuzitabira amatora no gutora Itegeko (Nshinga) ribumbatiye impinduka abaturage ubwabo bisabiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois, we yatanze isezerano ry’uko amatora azitabirwa kandi akagenda neza 100%.

Yagize ati "Icyo navuga mu izina ryanyu, ni uko ibyo badusabye tuzabikora, ...kuko twikorera. Ni twe byaturutseho mbere na mbere, nta kuntu rero twatangira umurimo ngo twe kutawusoza. Umurimo tuzawusoza neza kandi mu buryo bukwiye".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo twagezeho byose tubikesha H E Pauk Kagame wacu tuzatora itegeko nshinga uko ryavuguruwe kugeza ubu 100% akaba ari nabwo buryo bugaragaza byimbitse icyizere tumufitiye VIVE H E PAUL KAGAME

Josias yanditse ku itariki ya: 13-12-2015  →  Musubize

ibyifuzo by’abaturage abadepite barabishibije none igisigaye nuko abaturage twerekana ko twanyuzwe dutora yego kuri 18

Nsanganira yanditse ku itariki ya: 13-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka