Ruhango: FPR-Inkotanyi igiye gukura abaturage munsi y’umurongo w’ubukene

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango bafashe ingamba ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’ubukene bashishikariza abaturage guhinga mu buryo bugezweho bujyanye n’ikoranabuhanga.

Ibindi bikorwaho bizibandwaho n’uyu muryango, ni ugushishikariza abaturage guhanga imirimo cyane cyane bibanda ku myuga.

Izi ngamba zafatiwe mu nama y’inteko rusange y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango yateranye tariki 18/03/2012.

Kubera ko FPR ari imoteri ya Guverinoma, abanyamuryango ba FPR bagiye guhuriza hamwe imbaraga mu gushaka icyazamura abaturage b’akarere ka Ruhango munsi y’umurongo w’ubukene; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umurwango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango, Mbabazi Xavier Francois.

Muri iyi nama rusange hanatowe abayobozi ba komite ngengamyitwarire na ngenzuzi. Umuyobozi w’uyu muryango muri aka karere yasabye abatowe gufasha abanyamuryango kudatandukira amahame umuryango uba wariyemeje kugeraho.

Kugeza ubu akarere ka Ruhango kabarirwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basaga ibihumbi 164.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntako bisa kabisa

rugamba jules yanditse ku itariki ya: 7-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka