Ibihumbi by’abaturage bo mu mirenge ya Bugeshi na Mudende mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2015, babivuze ubwo bari mu biganiro n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko/Umutwew’Abadepite, Mukabalisa Donatille, abasobanurira Umushinga w’Itegeko Nshinga bazatora kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015.

Uretse ingingo 101 yifujwe ko yahindurwa kugira ngo abaturage bashobore kongera gutora Perezida Paul Kagame, Hon. Mukabalisa yabasobanuriye n’izindi ngingo zahindutse kubera ko zitari zijyanye n’igihe, bijyana no kwandika neza Itegeko Nshinga.
Hon Mukabalisa yabashimiye kuba barabaye aba mbere mu kwandika basaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa kandi bakabikora ari benshi bakabera urugero utundi turere.
Yagize ati “Ibyo mwasabye Inteko Ishinga Amategeko yarabikoze, ariko kugira ngo ubusabe bwanyu bugire agaciro ni uko mutora ‘yego’ mu itora rya Referandum. Ndifuza ko ibikumwe byacu tuzabishyira ku rupapuro rw’itora ahashushanyije agatabo.”

Abaturage ba Bugeshi na Mudende bavuga ko batuye Yeruzalemu, ngo uko babimburiye abandi mu gusaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa ari na ko ntawe uzabahigo mu gutora “Yego”.
Nyirabarihuta Immacule, wo mu Murenge wa Bugeshi, yagize ati “Perezida Kagame yabaye umubyeyi w’imfubyi, afasha abapfakazi ndetse afasha abakene aha Abanyarwanda umutekano. Tuzatora ‘Yego ‘kugira ngo akomeze kutugezaho ibyiza.”
Habakurema Emmanuel, utuye mu Murenge wa Mudende, we avuga ko bazatora “Yego” kandi agasaba ko Perezida Kagame yabasura bakishimana bakamubwira n’icyatumye bifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa ngo bongere bamutore.
Ohereza igitekerezo
|