Rubavu ibonye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya

Ruhamyambuga Olivier wari umukozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni we ubaye Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu umwanya asimbuyeho Nsabimana Sylvain wasezeye muri Nzeri 2018.

Ruhamyambuga Olivier ni we Munyamabanga Nshingwabikorwa mushya w'Akarere ka Rubavu
Ruhamyambuga Olivier ni we Munyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Rubavu

Ruhamyambuga yarahiriye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu nyuma yo kwemezwa n’Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere yateranye ku wa 14 Kamena 2019.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ruhamyambuga yatangaje ko agiye gufasha akarere kwesa imihigo yateguwe hamwe no kuzamura umujyi wa Gisenyi ashingiye ku bikorwa by’iterambere ry’Akarere byateguwe.

Yagize ati “Ndifuza gufatanya n’ubuyobozi n’abakozi hamwe n’abaturage gushyira mu bikorwa ibyateguwe, ariko nzibanda ku bikorwa by’iterambere ry’akarere nk’umuntu uzi icyerekezo cy’igihugu n’ibyo abaturage bifuza.”

Ruhamyambuga agiye kuba umunyamabanga nshingwbaikorwa wa gatatu w’Akarere ka Rubavu mu myaka itageze 10. Avuga ko icyo azibandaho ari uguteza imbere akarere, akorana neza nahbo ahasanzwe.

Ruhamyambuga Olivier arubatse, akaba afite abana babiri. Yari umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) mu ishami ry’igenemigambi. Yemeza ko asanzwe amenyereye imikoranire y’inzego z’ibanze kuko yigeze gukora mu Karere ka Rwamagana, akaba avuga ko yakoze mu nzego z’uburezi. Ruhamyambuga afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu gucunga no gutegura imishinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka