Robert Trump, murumuna wa Perezida Trump yitabye Imana

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko murumuna we witwa Robert Trump w’imyaka 71 y’amavuko yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 ari mu bitaro i New York.

Perezida Trump ahoberana na Robert Trump (wambaye karuvati)
Perezida Trump ahoberana na Robert Trump (wambaye karuvati)

Perezida Trump yagize ati “Mbabajwe no kubamenyesha ko umuvandimwe wanjye nkunda Robert, yitabye Imana mu mahoro muri iri joro. Ntiyari umuvandimwe wanjye gusa, ahubwo yari inshuti yanjye ikomeye. Tuzamukumbura, ariko twizeye ko tuzongera tukabonana. Urwibutso rwe ruzahora mu mutima wanjye iteka. Robert, ndagukunda. Ruhukira mu mahoro.”

Biteganyijwe ko Donald Trump yitabira imihango yo gushyingura umuvandimwe we, gusa igihe azashyingurirwa ntikiratangazwa.

Uburwayi bwe ntibwigeze butangazwa, gusa ngo yari amaze amezi menshi arwaye, nk’uko inkuru yanditswe na CNN ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ibyo byi kuvuga ko Platon atemeraga Imana, kandi ko ari we wahimbye roho idapfa mubikura he?
Uzi neza amateka ya Platon? Ubwirwa n’iki ko atemeraga Imana? Uzi ko mu byo wemera nk’idini ubwabyo harimo ibitekerezo by’abafilozofi b’abanyaburayi? Uzi amateka ya Bibiliya, uko yanditswe, uwahisemo ibitabo biyikubiyemo, ryari n’impamvu?

Isi n’ubuzima ni bigari ncyaaane, ntiwamenya byose. Cyakora ubworoheran, urukundo ni ngombwa. Naho ibya nyuma yo gupfa, tujye twemera ko tutabizi.

Jamy yanditse ku itariki ya: 19-03-2022  →  Musubize

Ese koko buriya yitabye Imana?Ibyo byaba bisobanura ko atapfuye,ahubwo yahinduye aho yabaga.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Nkuko Umubwiriza 3:19,20 havuga,upfuye ajya mu gitaka.Wibuke ko ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko “azasubira mu gitaka”.Ntabwo yamubwiye ngo azajya mu muriro cyangwa ko azayitaba.Urundi rugero dusoma muli Intangiriro 37:35,igihe babwiraga Yakobo ko umwana we yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we “yitabye Imana”.Ahubwo yavuze ko napfa azasanga umwana we mu gitaka.Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki utaremeraga Imana dusenga,witwaga PLATON.Yesu yavuze ko abantu bapfuye barizeraga Imana,nukuvuga barayumviraga kandi bakayishaka ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,azabazura ku munsi wa nyuma,akabaha ubuzima bw’iteka.Bisome muli Yohana 6:40.Abapfa bakoraga ibyo Imana itubuza,Bible yerekana neza ko biba birangiye batazongera kubaho.

munyemana yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka