Raporo isesengura iy’ibikorwa by’urwego rw’umuvunyi 2009-2010 yasuzumwe n’abadepite

Kuri uyu wa gatatu inteko ishinga amategeko yateranye isuzuma raporo yakozwe na komissiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ku bikorwa by’umuvunyi umwaka wa 2009-2010.

Mu bibazo byibanzweho n’abadepite byagaragajwe n’iyo raporo y’umuvunyi harimo ibirarane by’abarimu niby’ inzego zitandukanye za Leta zifitiye abandi bahoze ari abakozi bazo, kuvutswa uburenganzira ku mafaranga y’ubwiteganyirize mu kiswe igihe cy’imyaka icumi (10) cy’ubuzime bwo gukurikirana amafaranga y’ubwiteganyirize, ibibazo byinshi bituruka mu kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ariko agaciro k’imitungo yabimurwa ntikitabweho uko bikwiye, Ikibazo cy’ubutaka bwa SOPYRWA bwahawe abaturage n’uko Urwego rw’Umuvunyi rwagikemuye, ikoreshwa nabi ry’inkunga yo kubakira abatishoboye, imitangire idahwitse y’inka muri gahunda ya « Gira inka » n’ibindi.

N’ubwo ibyo byose babigaragaje ariko, urwego rw’umuvunyi muri iyo raporo rwagarutse ku mbogamizi bahuye nazo mu mirimo yabo. Aha twavuga nk’itumanaho hagati y’urwego rw’umuvunyi n’abaturage ritoroshye cyane ko ngo n’iyo bamenyesheje uturere hari igihe tutamenyesha abaturage. Harimo kandi kutamenya mu buryo bworoshye imitungo n’amakosa aba yarakozwe n’abakozi bavuye mu kazi kuko batabimenyeshwe. Ikindi ni uko bamwe mu bakora umwuga w’ubucamanza baterekana imitungo y’abo bashakanye bakora ubucuruzi banga kunyuranya n’itegeko ribagenga.

Komisiyo ihoraho y’Umutwe w’Abadepite imwe mu myanzuro muri myinshi igaragaza muri raporo yayo yemejwe n’Inteko rusange harimo: Gusaba iyubahirizwa ry’ibiteganywa mu Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Hari kandi gukurikirana imikoreshereze y’ibikoresho Leta n’abafatanyabikorwa batanze mu Turere n’imirenge muri gahunda yo kubakira abatishoboye, hamwe no gukurikirana neza itangwa ry’inka muri gahunda ya "Girinka Munyarwanda" . ikindi bavuze ni uko hagiye gukurikiranwa uburyo hakemurwa ikibazo cy’amasambu yatanzwe na SOPYRWA mu gihe cya za « paysannats, ndetse no kuvugurura itegeko ryerekeye imyitwarire mu kazi k’ubucamanza ; gukemura burundu ikibazo cy’ibirarane by’abari abakozi ba Leta n’ibindi.

Gusa ngo iyi myanzuro yose izashyikirizwa Guverinoma maze nayo ikazayishyikiriza za Minisiteri zirebwa n’ibibazo kugira ngo ibashe gushyirwa mu bikorwa.

Anne Marie NIWEMWIZA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka