Pranab Mukherjee wahoze ari Perezida w’u Buhinde wari urwaye COVID-19 yapfuye

Uwahoze ari Perezida w’u Buhinde Pranab Mukherjee yapfuye nyuma y’iminsi 21 byemejwe ko arwaye covid-19. Byatangajwe n’umuhungu we Abhijit abinyujije kuri Twitter.

Pranab Mukherjee
Pranab Mukherjee

Uyu mukambwe wari ufite imyaka 84 y’amavuko yari mu bitaro agiye kubagwa ubwonko ariko bamupimye basanga arwaye na Covid-19.

Mbere yo kuba umukuru w’igihugu hagati ya 2012 na 2017 Mukherjee yakoze mu myanya itandukanye ya politiki mu gihe cy’imyaka 51, irimo kuba Minisitiri w’Ubukungu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Minisitiri w’Umutekano.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi, abinyujije kuri Twitter, yashimiye Mukherjee uko yakoreye igihugu. Yagize ati “Yagize uruhare rudasanzwe mu nzira y’iterambere ry’igihugu cyacu. Yari intiti, umukozi wa Leta w’intangarugero kandi akunzwe na benshi mu banyapolitiki.”

Perezida w’u Buhinde uriho ubu yise nyakwigendera inkingi ya mwamba yagaragaje ubuhanga mu gihe yakoreraga igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka