Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yitabye Imana

Amakuru atangajwe na Televiziyo ya Leta muri Tanzania ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 aravuga ko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuri yitabye Imana.

Aya makuru kandi yemejwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, wavuze ko Magufuli yazize indwara y’umutima, akaba yashizemo umwuka arimo kuvurirwa i Dar es Salaam muri Tanzania.

Hari hashize iminsi atagaragara mu ruhame, abantu bibaza aho yaba aherereye, bikaba byaravuzwe ko yaba yari arwaye COVID-19, ariko bamwe mu bayobozi muri Tanzania bakavuga ko ari muzima nta kibazo afite usibye akazi kenshi ahugiyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Godgodmblees you

mugisha yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

Nizere ko abari bameze gufungwa bazira gutangaza ko arwaye bagiye kurekurwa!Batarekuwe baba barenganyijwe!!!

Kayiranga Lambert yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka