Perezida Trump yavuze ko afite abahanga bamufasha mu buhuza bw’u Rwanda na Congo
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashishikajwe no kubona umugabane wa Afurika ufite amahoro, ari na yo mpamvu icyo gihugu cyahisemo kuba umuhuza wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri White House, ubwo yari yakiriye Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2025.
Perezida Trump, yavuze ko nyuma y’uko icyo gihugu gitangiye ubuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda, hari intambwe imaze guterwa, kuko ibibazo biri mu nzira nziza yo gukemuka.
Yagize ati "Mwumvise ibyo twakoze, binyuze mu bantu bacu b’abahanga, dufasha guhosha intambara imaze imyaka itutumba hagati ya Congo n’u Rwanda, kandi ndatekereza ko twabikoze, ubyemere cyangwa ubihakane, twarabikoze.”
Yunzemo ati "Ndimo kugerageza gutabara ubuzima, hatitawe ku hantu aho ari ho, ntaho mpuriye n’iby’u Rwanda na Congo, ariko natekereje ko mfite umuntu ufite impano kuri ubu buyobozi, namwoherejeyo, kandi yakoze ibintu by’igitangaza, yakoze akazi gakomeye. Niba ngomba gutabara ubuzima, ndatabara ubuzima, haba muri Afurika, haba i Burayi, aho haba ari ho hose.”
Ku wa 15 Gicurasi 2025, nibwo Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yavuganye na Perezida Kagame na Tshisekedi ku mushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda warangiye gutegurwa, hakaba hategerejwe kumva icyo impande zombi ziwuvugaho.
Icyo gihe yavuze ko byitezwe ko bizatangwa mu mpera z’icyo cyumweru, gusa ngo hashobora kuzagira bike bikomeza kunozwa.
Uyu Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, yavuze ko yaganiriye n’abakuru b’Ibihugu byombi kugira ngo abamenyeshe aho bigeze kandi bashimye intambwe imaze guterwa.
Ati “Bombi babyakiriye neza, biteguye gukorana natwe, Qatar, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo hagerwe ku gisubizo kizazana amahoro arambye."
Yunzemo ati "Dutegereje igisubizo cya nyuma kivuye ku mpande zombi. Nidusoza iki cyiciro cya nyuma nk’uko byatangajwe mbere, Minisitiri Rubio [Marco] yiteguye kubakira bombi hano. Twizeye ko ibi bizasozwa vuba cyane bishoboka mu byumweru biri imbere.”
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, avuga ko Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), wafashe umwanzuro wo gukura ingabo zawo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro n’ibiganiro byo gushaka umuti w’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, bikomeje.
U Rwanda, RDC na Amerika byemeranyije ko inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro igomba kuba iri mu murongo wa gahunda yemejwe n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igamije gufasha aka karere kubona amahoro arambye.
Byemeranyije kandi ko iyi nyandiko izajya mu murongo w’ibiganiro byahurije u Rwanda na RDC i Doha muri Qatar muri Werurwe 2025 ndetse n’ibyakomeje guhuriza abahagarariye RDC n’ihuriro AFC/M23 muri iki gihugu.
Amasezerano y’amahoro namara gusinywa, Amerika na yo izasinyana n’ibihugu byombi ajyanye n’ubukungu ariko RDC ikaziharira umwanya munini kuko ifite umutungo kamere mwinshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|