Perezida Obiang asanga Afurika ikwiye kwigira ku miyoborere ya Kagame

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa ‘Guinée équatoriale’ avuze ko imiyoborere ya Perezida Kagame yabashije guteza imbere u Rwanda mu nzego zitandukanye ikwiye kubera urugero ibindi bihugu by’Afurika.

Perezida Kagame yakira mugenzi we Perezida Obiang mu rugwiro
Perezida Kagame yakira mugenzi we Perezida Obiang mu rugwiro

Ibi perezida Obiang ushoje uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda, abivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, uruzindiko rwanasinyiwemo amasezerano y’uburyo butandukanye y’imikoranire.

Perezida Obiang agize ati “Twaganiriye byinshi, tuzi ko umuvandimwe wanjye Kagame ari we wayoboye itsinda ryashinzwe kuvugurura imikorere y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.”

Yakomeje agira ati “Turashimira uburyo agaragaza urugero mu miyoborere muri Afurika, cyane cyane uburyo amaze umwaka akuriye umuryango w’ubumwe bw’Afurika. Indi kandi tumushima, ni uburyo u Rwanda rugaragaza iterambere, cyane cyane mu mujyi wa Kigali..., ndibwira ko twe nk’abanyafurika dukwiye kwigira ku Rwanda”.

YAvuze kandi ko mu gihe bamwe bakeka ko Afurika ari umugabane udashobotse, (black continent) benshi badashaka ko itera imbere, nk’Abanyafurika dukwiye gukora cyane ngo turwanye ubukene n’ inzara.

Yashimye kandi uburyo Perezida Kagame yabashije kunga abanyarwanda, agasaba abanyarwanda kudatezuka mu nzira yaharuwe na Perezida Kagame.

Ba perezida bombi bishimiye umubano mwiza urangwa hagati y'ibihugu byombi
Ba perezida bombi bishimiye umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi

Perezida Obiang yanaboneyeho gutumira Perezida Kagame ngo azasure Guinee Equatoriale, aboneraho gusaba abayobozi ko amasezerano aba asinywe hagati y’ibihugu atahera mu mpapuro gusa, ahubwo ko yafasha mu gukemura ibibazo ibibazo ibihugu byombi bahuriyeho bibangamira iterambere.

Mu masezerano yasinywe harimo arebana n’ibizagenga akanama gahuriweho n’ibihugu byombi, arebana n’imikoranire mu bya dipolomasi, ndetse n’arebana n’ubukerarugendo.

Perezida Paul Kagame, yashimye uburyo Guinee Equatoriale ihagarariye Afurika mu kana k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye hamwe na Cote d’Ivoire na Afurika y’Epfo.

Yanashimye kandi uruhare rw’iki gihugu mu ivugururwa ry’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ndetse n’uburyo iki gihugu cyasinye amasezerano yo koroshya imiganderanire ndetse n’ubucuruzi muri Afurika.

Perezida Kagame kandi yibujije ko Abanyafurika bari guhabwa visa bageze I Kigali, ibi bikaba ari kimwe mu bikomeje koroshya imigenderanire hagati y’Abanyafurika.

Yagize ati “Turibwira ko abakerarugendo n’abashoramari bo muri Guinee Equatoriale bazabyaza umusaruro aya mahirwe bagasura u Rwanda nk’uko babyifuza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze turashimira cyane nyakubahwa president Paul KAGAME ukuntu ahesha u RWANDA isura nziza. Twese tumwigirezo ni umutoza wikirenga!

Niyitanga Pacifique yanditse ku itariki ya: 14-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka