Perezida Macron yasabye ibihugu bikize gufasha mu kuzahura ubukungu bwa Afurika

Ibihugu bya Afurika ntibigomba gusigara inyuma, hakenewe inkunga ikomeye kugira ngo ubukungu bwayo bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus bwongere buzamuke.

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika n’iby’u Burayi yateranye tariki 18 Gicurasi 2021 i Paris mu Bufaransa yateguwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Nk’uko byanditswe mu itangazo risoza iyo nama, abari bayirimo bagize bati "Twe, abayobozi bitabiriye iyi nama, hari n’imiryango mpuzamahanga, dufite inshingano zo gukorera hamwe mu kurwanya ubusumbane bugenda bugaragara hagati y’ibihugu”.

Ibyo biyemeje, mu gihe cya vuba bigomba gutangira kugaragarira mu kwihutisha ibijyanye no gukingira COVID-19 no gushakisha ingengo y’imari ku bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI) gisanga hakenewe nibura Miliyari 285 z’Amadolari y’inyongera hagati y’umwaka wa 2021-2025 kugira ngo zifashe ibihugu bya Afurika gushobora gutsinda icyorezo cya Covid-19 nk’uko byemerejwe muri iyo nama yari ihuje abayobozi b’Ibihugu bya Afurika n’iby’u Burayi bagera kuri 30 ndetse n’ibigo mpuzamahanga by’imari nka FMI.

Kristalina Georgieva, umuyobozi mukuru wa FMI yagize ati, "Twateraniye hano kugira ngo duhindure ikintu cyabayeho cy’ubusumbane bukabije hagati y’ibihugu bifite ubukungu buteye imbere n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere by’umwihariko muri Afurika."

Muri iyo nama, abayitabiriye basanze amafaranga FMI yajyaga iha ibihugu bikize yiyongera ku ngengo y’imari yabyo, ubu yakoreshwa ku bihugu bya Afurika, kuko ubu ngo Afurika yari iteganyirjwe na FMI Miliyari 34 z’Amadolari gusa.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko yifuza ko ayo mafaranga agenewe Afurika yakongerwa akaba Miliyari 100 z’Amadolari ya Amerika, aboneraho n’umwanya wo gutangaza ko u Bufaransa na Portugal byo byamaze kwiyemeza kureka amafaranga byari bigenewe na FMI kugira ngo ahabwe ibihugu bya Afurika.

Perezida w’u Bufaransa kandi yasabye ko habaho guhanahana ikoranabuhanga no gukuraho ibijyanye n’uburenganzira bujyanye n’umutungo mu by’ubwenge cyangwa se no gufashwa mu buryo bw’amikoro kugira ngo hashobore gukorwa inkingo za COVID-19 muri Afurika.

Perezida Macron yavuze ko yifuza ko nibura mu mpera z’umwaka wa 2021, Abanyafurika bangana na 40% baba bamaze gukingirwa Covid-19.

Inama yateraniye i Paris muri iki cyumweru, ni imwe muri gahunda za Perezida w’u Bufaransa zigamije gushyigikira ishoramari muri Afurika, mu gihe bivugwa ko uwo mugabane uzagira igihombo cya Miliyari 300 z’Amadolari uhereye ubu, ukageza mu mpera z’umwaka wa 2023, bitewe n’ibibazo by’ubukungu byibasiye umugabane wa Afurika mu mwaka ushize wa 2020.

Nk’uko bitangazwa na Banki Nyafurika y’iterambere, abantu bagera kuri miliyoni 39 bashobora kwisanga munsi y’umurongo w’ubukene muri uyu mwaka wa 2021, bitewe n’uko ibihugu bya Afurika bihanganye n’amadeni yiyongereye kubera icyorezo.

Ku bwa Perezida Emmanuel Macron, hakenewe amasezerano mashya "New Deal" kugira ngo bifashe Afurika kuba yahumeka.

Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe, yagize ati "Ni amahirwe akomeye yo kureba uko twashyiraho ikigega kigenewe gutabara Afurika, kuko yakozweho n’icyorezo ku buryo bukomeye”.

Emmanuel Macron yavuze ko yishimiye kuba ku wa Mbere w’iki cyumweru, Sudani yarasonewe umwenda yari ifitiye u Bufaransa ugera kuri Miliyari eshanu z’Amadolari, kugira ngo bifashe icyo gihugu gukomeza inzira kirimo yo kugera kuri Demokarasi no gusohoka mu bibazo by’ubukungu kirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka