Perezida Macron yanenze DR Congo uburyo idakemura ikibazo cy’umutekano wayo

Mu ruzinduko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 4 Werurwe 2023, yagaragaje ko Congo ifite uruhare runini mu kudakemura ibibazo byayo ahubwo ikabishyira ku bindi bihugu.

Perezida Macron yakiriwe na Perezida wa DR Congo
Perezida Macron yakiriwe na Perezida wa DR Congo

Mu ijambo rye, Perezida Macron yabwiye Perezida Tshisekedi ko atigeze agira ubushake n’uruhare rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke urangwa mu gihugu cye ahubwo akabishinja u Rwanda.

Ati “Kuva muri 1994 nta bushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyanyu mwagize reka mbivuge mu buryo bweruye”.

Perezida Macron yavuze ko umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo udakwiye kujya gushakirwa hanze y’igihugu cyabo.

Ati “Umutekano wa Congo ntimukwiye kuwubaza u Bufaransa ni mateka abareba ubwanyu, ndetse umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo ntimukwiye kuwubaza u Rwanda ni mwe ubwanyu ureba kandi mugakemura ibibazo byanyu ntawe mubyitiriye.”

Nyuma y’ibiganiro ba Perezida bombi bagiranye, hakurikiyeho ikiganiro n’abanyamakuru maze bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo Perezida Macron.

Umunyamakuru wa Radio Okapi yabwiye Perezida Macron ko u Bufaransa ari bwo bwinjije FDLR muri Congo nyuma y’uko abagize uyu mutwe bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda. Yakomeje avuga ko ubu, uwo mutwe ngo umaze kwica Abanye-Congo barenga miliyoni10, amubaza icyo bateganya gukora kuri icyo kibazo cy’umutekano muke u Bufaransa bwateje mu Burasirazuba bwa Congo.

Ku kibazo cya FDLR, Macron yavuze ko mu gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi, abantu bakwiriye gukurikiza ibyemejwe i Luanda.

Ati “Niba ari icyifuzo cya Perezida Tshisekedi, niteguye gushyiraho komisiyo yigenga y’abanyamateka igomba kugaragaza uruhare rwa buri wese.”

Perezida Macron yasobanuye ko kuva mu 1994, atari ikosa ry’u Bufaransa, kandi ko Congo yananiwe kurengera ubusugire bw’igihugu cyayo yaba mu buryo bwa gisirikare, mu bijyanye n’umutekano, no mu miyoborere.

Ati “Uko ni ukuri, ntabwo mukwiriye kujya gushaka abo mushinja bo hanze kuri iyo ngingo.”

Perezida Macron yagarutse ku yindi mitwe yitwaje intwaro irimo umutwe wa ADF, umutwe w’iterabwoba uri ku butaka bwa Congo uhungabanya umutekano, ko ushobora guteza ibibazo bikomeye muri Afurika, asaba ko imitwe yose yarwanywa kugira ngo igihugu kibone umutekano.

Ku bijyanye n’umutwe wa M23, Perezida Macron yasobanuye ko Akarere kafashe uruhande rusobanutse rujyanye n’ibiganiro.

Ati “Dufite amahirwe yo gukemura ikibazo cya M23 mu gihe ibyemejwe bishyizwe mu bikorwa kandi abazabangamira iyo gahunda bazi neza ko bazafatirwa ibihano.”

Imyanzuro ya Luanda isaba ko umutwe wa FDLR ushyira intwaro hasi, ariko kuva wafatwa, uyu mutwe wakomeje imikoranire yawo n’Ingabo za FARDC ndetse na Raporo ya ONU iherutse kubigaragaza ko FDLR na FARDC bimitse imikoranire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka