Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019, ubwo u Rwanda ruzaba rwunamira ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame aganira na Perezida Macron mu nama 'international solar alliance founding conference 2018' yabereye mu Buhinde
Perezida Kagame aganira na Perezida Macron mu nama ’international solar alliance founding conference 2018’ yabereye mu Buhinde

Perezida Emmanuel Macron aramutse asuye u Rwanda, yaba ari indi ntambwe mu mubano w’ibihugu byombi wagiye ugaragaza ibimenyetso byo gutera imbere cyane cyane ku buyobozi bwa perezida Macron.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko gifite amakuru avugako mu ntangiriro z’iki cyumweru ari bwo u Rwanda rwagejeje ubutumire kuri perezida w’u Bufaransa, bumusaba kuzifatanya n’abanyarwanda ndetse n’isi mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uruzinduko rwa Perezida Macron ruramutse rubaye, rwaba ari urw’amateka kuko yaba abaye perezida wa kabiri w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside usuye u Rwanda, akaba yaba akurikira Francois Sarkozy wasuye u Rwanda mu 2010.

Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa mu Gushyingo 2018, ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro (Forum International de la Paix), inama yanarangiye bikavugwa ko Perezida w’u Rwanda yanatumiye mugenzi we w’u Bufaransa mu Rwanda mu ntangiriro za 2019.

Mu 2017, ubwo perezida Macron yari amaze igihe gito atowe, Perezida Kagame yabajijwe na Jeune Afrique icyo atekereza kuri perezida mushya w’u Bufaransa abasubira muri aya magambo.

“Turizera ko hari imikorere mishya izabaho ku buyobozi bwa Perezida Macron, nko gushyira akadomo ku myaka ishize y’urujijo.”

Ubwo u Rwanda rwasabaga u Bufaransa ijwi mu matora y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Perezida Macron yarushyigikiye atajuyaje.

Yavuze ko umutima wa Francophonie uri muri Afurika bityo, kandidatire iyo ariyo yose yaturuka kuri uyu mugabane ari yo yaba ifite agaciro kanini.

Yagize ati “Mushikiwabo avuga neza ururimi rw’Igifaransa mu gihugu kiyoborwa na Perezida ukunze gukoresha Icyongereza. Ikindi, kimwe cya kabiri muri iki gihugu kugeza magingo aya baracyakoresha Igifaransa, bitandukanye n’ibyo benshi bajya kuvuga. Iki gihugu ni kimwe mu bigize Francophonie mu buryo bweruye… ni yo mpamvu nzamushyigikira."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka