Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we w’u Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, izo ntumwa zikaba zari zimushyiriye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko izo ntumwa z’u Rwanda na Perezida w’u Burundi baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi guhera mu mwaka wa 2015, ubwo ibihugu byombi byashinjanyaga gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.

Icyakora abayobozi ku mpande zombi bamaze iminsi bagaragaza ubushake bwo kongera kuzahura uwo mubano. Ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho. Abaturage babyo babasha kumvikana mu rurimi mu buryo bworoshye. Imiryango myinshi yo mu Rwanda n’u Burundi yarashyingiranywe. Mbere y’uko umubano uzamo ibibazo, hari Abanyarwanda bajyaga guhahira i Burundi, Abarundi na bo bakaza guhahira mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka