Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cya Gaza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yatumijwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) António Guterres igamije kwiga ku kibazo cya Gaza.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n'ibindi bihugu byiteguye gutanga umusanzu wafasha mu gukemura ikibazo cyo muri Gaza
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’ibindi bihugu byiteguye gutanga umusanzu wafasha mu gukemura ikibazo cyo muri Gaza

Ni inama iri kubera muri Jordanie yabereye ku kigo kitiriwe Umwami w’iki Gihugu ‘King Hussein Bin Talal Convention Centre’ giherereye ku Nyanja y’umunyu (Dead Sea), yitabirwa n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa UN ushinwe ibikorwa by’ubutabazi Martin Griffiths.

Intego y’iyo nama, nk’uko byasobanuwe ku rubuga rwa X rwa Perezidansi (Village Urugwiro), ni uguhamagarira umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora mu rwego rw’ubutabazi bwihuse ku kibazo kiri muri Gaza”.

Mu byaganiriweho muri iyo nama, harimo kureba uko inkunga zatangwa, uko inzitizi zituma izo nkunga zitagera ku baturage bugarijwe n’ibibazo muri Gaza zavaho, ndetse no kureba ibibazo biri muri Gaza bigomba kwihutirwa gukemuka kurusha ibindi (recovery priorities).

Perezida Kagame muri iyi nama yagaragaje ko n’ubwo ikibazo cy’intambara ya Israel n’Umutwe wa Hamas muri Gaza gikomeye bitavuze ko kitakemuka.

Ati “Nk’uko ibimenyetso bibigaragaza, ikibazo kirakomeye cyane n’ubwo ibyo bidasobanuye ko kidashobora gukemurwa.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ikibazo cyo muri Gaza gikomeje kugira ingaruka ku baturiye ako gace n’abo mu bindi bice bityo hakwiriye guhuzwa imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye ndetse ko u Rwanda n’ibindi bihugu byiteguye gutanga umusanzu wafasha mu gukemura icyo kibazo binyuze muri dipolomasi n’ubundi buryo bw’ubuhuza bwatangijwe n’ibihugu n’imiryango itandukanye mu kugera ku ishyirwa hasi ry’intwaro muri iyo Ntara.

Ati “Imbaraga ziriho mu gushaka umuti w’ikibazo, zigomba guhabwa agaciro kandi zigashyigikirwa kugira ngo tubone ibisubizo bifatika kandi vuba cyane bishoboka kugira ngo turinde abana n’imiryango yabo.”

Mu ijambo rye muri iyo nama, Umwami Abdullah II bin Al-Hussein, yatangaje ko hakenewe kugira igikorwa muri Gaza kandi ku buryo bwihuse mu rwego rwo gatabara abaturage baho. Umwami yashimangiye kandi ko umutimanama w’abatuye isi urimo ugeragezwa n’ibibazo birimo kubera muri Gaza.

Iyo nama kandi yaganiriwemo uko imyiteguro ikwiye gukorwa, hagamijwe gushaka igisubizo gihuriweho mu rwego rwo gutanga ubutabazi ku bibazo biri muri Gaza. Ikindi kandi iremerezwamo uburyo bwo gushyiraho ingamba zituma harimo ibikenewe byihutirwa bigomba guhita bikorwa bidatinze, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya en.royanews.tv.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka