Perezida Kagame yitabiriye inama yize ku guhangana na COVID-19 no kongera kuzahura ubukungu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ihuza ibihugu 20 bikize ku isi. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Iyo nama yibanze ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no kurebera hamwe uko ubukungu bwazahajwe n’icyo cyorezo bwakongera kuzamuka.

Perezida Kagame na we witabiriye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu bukwiriye gushyirwamo ingufu mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo ndetse no kugitsinda, dore ko cyazahaje ubukungu bw’ibihugu byinshi.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama y’ibihugu bigize ihuriro rya G20 ry’ibihugu bikize ku isi, Perezida Kagame yavuze ko urukingo rwa Covid-19 rutegerejwe ari igisubizo cy’iki cyorezo.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga bikwiye gukorera hamwe mu guhangana n’iki cyorezo no kukirandura burundu, hashakishwa urukingo rwacyo.

Yavuze ko kandi ibihugu bikwiye gushaira hamwe uburyo bwo kongera kugira umurongo uhamye ujyanye no gutera inkunga kuzamuka k’ubukungu bw’isi.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashimiye ibihugu bigize umuryango wa G20 w’ibihugu bikize ku isi kubera uruhare byagaragaje mu gutanga inkunga yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko kandi inking ziri mu igeragezwa zitanga icyizere ko iki cyorezo kizarangira vuba abantu bagasubira mu buzima busanzwe mu mwaka wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka