Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku kibazo cy’umutekano muri RDC

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba yari iyobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aho baganiriye ku kibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyo ntambara ikaba yaranabaye intandaro y’ibibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyo nama yayobowe na Perezida Ndayishimiye, ari na we uyoboye umuryango wa EAC muri iki gihe, yitabiriwe na Perezida Samia Hassan Suluhu wa Tanzania, Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, Minisitiri w’intebe wa RDC, Jean-Michel Lukonde Sama, wari uhagarariye Perezida Perezida wa Felix Antoine Tshisekedi wa RDC.

Ibihugu bya Uganda na Sudan y’Epfo,ntibyabonetse muri iyo nama, ariko yari inama yateranye igamije gushaka umuti wihuse wo kurangiza ikibazo cy’intambara muri RDC, binyuze mu biganiro.

Ni inama kandi yateranye nyuma gato y’uko hari indege y’igisirikare ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ikagwa akanya gato ku kibuga cy’indege cya Rubavu, u Rwanda rukaba rwabifashe nk’igikorwa cy’ubushotoranyi bukorwa na RDC.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri ishinzwe iby’itumanaho n’itangazamakuru muri RDC, yatangaje ko indege y’ingabo za Congo (FARDC) itarimo intwaro “unarmed” ku bwo kwibeshya, yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, ariko ko bitari bigambiriwe kuvogera ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo rwose iyi nama yari ngombwa, dukunda amakuru mutugezaho

NI IZZYKAD KWIZERA F-X yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Mwiriwe Mediatrice! Yewe, ubutaha uzajye utubwira aho inama yabereye ntabwo wahatubwiye! Merci

MABUYE yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka