Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Afurika n’u Burusiya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Sochi mu Burusiya mu nama ya mbere ihuje u Burusiya n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika.

Biteganyijwe ko iyo nama igiye kuba ku matariki ya 23 na 24 Ukwakira 2019 iyoborwa na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin afatanyije na Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi akaba ari na we uyoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU).

Biteganyijwe ko ibihugu bya Afurika bigirana amasezerano n’u Burusiya yerekeranye n’ubucuruzi, ubukungu n’ishoramari.

Ni yo nama ya mbere igiye guhuza ibihugu bya Afurika n’u Burusiya. Usibye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, iyo nama yatumiwemo n’abashoramari babarirwa mu bihumbi bitatu bo ku mugabane wa Afurika.

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatumiye muri iyo nama abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika basaga 50.

Perezida Kagame na Putin w’u Burusiya baherukaga guhurira i Moscow mu Burusiya mu mwaka ushize.

Abayobozi b’ibihugu byombi bahuye nyuma y’igihe kitagera ku byumweru bibiri byari bishize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, agiriye uruzinduko mu Rwanda.

Icyo gihe Sergey Lavrov ari mu Rwanda, ibihugu byombi byemeranyijwe kwagura imikoranire mu bijyanye n’umutekano, ubuhinzi, uburezi n’ibindi.

U Rwanda rwatangiye kugirana umubano n’u Burusiya guhera mu mwaka w’1963. Uwo mubano wibanze mu bya politiki, igisirikari, uburezi, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Russia nayo ishaka kwigarurira Africa economically,militarily and strategically.Putin arashaka guhangana na America muli Africa.Benshi bavuga ko Umwuka mubi uri hagati y’ibihugu by’ibihangange uganisha ku ntamabara ya 3 y’isi.Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe

gisagara yanditse ku itariki ya: 23-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka