Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, yitabiriye inama ya 23 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe yUmuryango wa Afurika yIburasirazuba (EAC)
Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe yUmuryango wa Afurika yIburasirazuba (EAC)

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Muri iyi nama kandi hashyizweho umunyamabanga mukuru mushya wa EAC, Veronica Mueni Nduva.

Uyu Munyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Veronica Mueni Nduva, ni Umunya-Kenya usimbuye Peter Mutuku Mathuki.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika ya Sudani y'Epfo akaba n'Umuyobozi wa EAC
Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa EAC

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yagize Dr Peter Mutuku Mathuki wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuba Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya, bikaba byari biteganyijwe ko hashyirwaho umusimbura kuri uwo mwanya.

Nyuma yo kwemezwa n’iyi nama ya 23 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, Mueni Nduva akaba yatangiye inshingano kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024.

Perezida Kagame yitabiriye idasanzwe y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EAC
Perezida Kagame yitabiriye idasanzwe y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC

Nduva Veronica asimbuye Dr Peter Mathuki nyuma y’imyaka itatu kuva tariki 25 Mata 2021, ari Umunyamabanga Mukuru wa EAC, umwanya nawe yasimbuyeho Liberat Mfumukeko wo mu Burundi.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika ya Sudani y'Epfo akaba n'Umuyobozi wa EAC
Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa EAC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka