Perezida Kagame yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mu byo igamije harimo no gusuzuma ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) bwo kwinjira muri uyu muryango.

Inama idasanzwe ya EAC yo ku wa 27 Gashyantare 2021 ni yo yasuzumye ubusabe bwa RDC bwo kwinjira muri uyu muryango; kuva icyo gihe hatangiye gukorwa raporo isuzuma niba koko iki gihugu cyujuje ibisabwa.

Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo EAC yatangaje ko yamaze gukora raporo igaragaza niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yujuje ibisabwa kugira ngo yemererwe kuba igihugu cya karindwi kinyamuryango ndetse yavuze ko iyo raporo itanga icyizere.

Ibihugu bitandatu bisanzwe bihuriye mu muryango wa EAC ni u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, na Uganda, uyu muryango ukaba ufite icyicaro gikuru i Arusha muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka