Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Jim Inhofe witabye Imana

Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Jim Mountain Inhofe ukomoka muri Amerika, wari inshuti y’u Rwanda witabye Imana kuri uyu wa Kabiri.

Senateri Jim Inhofe wari inshuti y'u Rwanda yitabye Imana
Senateri Jim Inhofe wari inshuti y’u Rwanda yitabye Imana

Ni mu butumwa bw’akababaro, Umukuru w’Igihugu yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko Senateri Inhofe yari inshuti y’umwihariko y’u Rwanda.

Yagize ati "Uhereye ku rugendo rwe rwa mbere yagiriye muri Afurika mu myaka 25 ishize n’izindi nyinshi zakurikiyeho, yabaye inshuti idasanzwe y’uyu mugabane by’umwihariko u Rwanda".

Perezida Kagame yavuze ko umubano Senateri Jim yatangije hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzakomeza kuba mu murage we nk’umunyapolitiki wakoreye abaturage.

Ambasaderi Mukantabana na Dr Vincent Biruta bashyikiraza Senateri Inhofe impano igaragaza umubano mwiza yagiranye n'u Rwanda
Ambasaderi Mukantabana na Dr Vincent Biruta bashyikiraza Senateri Inhofe impano igaragaza umubano mwiza yagiranye n’u Rwanda

Senateri Jim Inhofe yari inshuti ikomeye y’u Rwanda, yabaye Umusenateri wa USA imyaka 29 yose, akaba yitabye Imana afite imyaka 89 azize uburwayi.

Jim Inhofe yavukiye mu gace ka Des Moines muri Leta ya Iowa mu Ugushyingo 1934. Kuva mu 1956 kugeza mu 1958 yari umusirikare wa Amerika mu ngabo zirwanira mu kirere. Yabaye Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko muri Amerika aho yari ahagarariye Leta ya Oklahoma, umwanya yatorewe bwa mbere mu 1994.

Senateri Inhofe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku wa 3 Mutarama 2023, nyuma y’imyaka 35 ahagarariye Oklahoma mu Nteko ndetse n’imyaka irenga 50 muri politiki y’Amerika.

Senateri Jim yatangaje ko yasimishijwe n'urugwiro yakiranwaga inshuro zose yasuye u Rwanda
Senateri Jim yatangaje ko yasimishijwe n’urugwiro yakiranwaga inshuro zose yasuye u Rwanda

Muri Nzeri 2022, ubwo hari hashize iminsi atangaje ko azajya mu kiruhuko cy’izabukuru, binyuze kuri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Perezida Kagame yamugeneye ubutumwa bw’ishimwe kubera uburyo yabaniye u Rwanda mu myaka yose yamaze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Ni mu gikorwa cy’umusangiro cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda cyabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, mu rwego rwo gushimira Senateri Jim Inhofe ku bw’umubano we n’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ni umusangiro witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo, Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse na Ambasaderi Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Amerika wanashyikirije Senateri Inhofe impano y’umutako urimo ingabo n’amacumu bigaragaza uburyo bwo kurinda igihugu.

Ambasaderi Mukantabana hamwe na Senateri Inhofe
Ambasaderi Mukantabana hamwe na Senateri Inhofe

Mu butumwa bwoherejwe na Perezida Kagame, yavuze ko umubano wa Senateri Inhofe n’u Rwanda wagize uruhare rukomeye mu gushimangira imikoranire ya Amerika n’u Rwanda.

Ati “Twabonye imbaraga washyize mu gushaka kumenya no gusobanukirwa u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika. Twabonye uburyo wasobanuriraga bagenzi bawe akamaro ka Afurika n’ibihugu nk’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.”

Perezida Kagame yavuze ko Senateri Inhofe yerekanye ko umubano w’ingirakamaro na Amerika ari ufitiye inyungu impande zombi, mu kubumbatira umutekano no gushimangira ubukungu.

Senateri Inhofe yavuze ko iteka yashimishwaga n’urugwiro yakiranwaga inshuro zose yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka