Perezida Kagame yifurije ishya n’ ihirwe ba perezida Macky Sall na Buhari

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije intsinzi nziza perezida wa Senegal Macky Sall wongere gutorerwa kuyobora iki gihugu ndetse na Perezida Muhammadu Buhari Perezida wa Nigeria nawe wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Kagame yabanje gushimira perezida Buhari, amwizeza gukomeza gukorana.

Yagize ati “Turizera ko tuzarushaho kubaka umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Nigeria, ndetse no gukorana mu rugamba ukomeje rwo kugeza Nigeria ku bukungu burambye.”

Perezida Kagame yashimiye kandi Perezida wa Senegal wongeye gutorwa agira ati “Ndakwifuriza ishya n’ihirwe nyuma yo kongera gutorwa, ndetse no kubera ikizere abaturage ba Senegal bongeye kukugirira. Turakwizeza hamwe n’abanya Senegal bose imikoranire myiza, mu gihe ukomeje guteza imbere ikerekezo cyo kuzana impinduka”.

Perezida Macky Sall wa Senegal yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu kuri uyu wa kane afite amajwi 58,27 % y’abatoye bose, intsinzi ye ikaba igomba kwemezwa n’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga. Bane bari bahanganye bakaba batifuza gutanga ikirego ku migendekere y’aya matora.

Muhammadu Buhari wari usanzwe uyobora Nigeria, nawe yongeye gutorerwa kuyobora iki gihuhu ku majwi 56%, gusa abari bahanganye nawe bakaba batemeye iyi ntsinzi, bakavuga ko bazatanga ikirego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka