Perezida Kagame yavuze ku kagambane ka Guverinoma ya nyuma ya Jenoside

Perezida Paul Kagame yavuze ko Guverinoma ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yashatse kuzana amacakubiri n’akagambane ko gusenya ibyo Umuryango RPF Inkotanyi n’ingabo zawo bari bamaze kugeraho.

Umukuru w’Igihugu yavuze ku rugero rwo gushaka kugarura ishyaka ry’Umwami rya UNAR bavugaga ko ryari irya Rukeba bikananirana, hakongera kubaho gusebya RPF n’ingabo zayo ko zica abaturage.

Ibyo Perezida Kagame yabigarutseho ashaka kwereka abari bari mu birori by’ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri ko ibimaze kugerwaho bitavuye ku busa kuko habayeho akazi gakomeye kandi katanze umusaruro ubereye Abanyarwanda uyu munsi bafite intumbero yo kuba umwe.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwiza bwo guhitamo ari ukwipima umuntu ku giti cye agahitamo kumenya ukuri kuko iyo umuntu ashaka ko abandi bamupima ahora yibwira ko bamubeshya, cyangwa se banamugirira nabi.

Avuga ko iyo umuntu yipima ku giti cye ntawe yarakarira usibye we ubwe, ibyo bikaba byavamo ko yakosora amakosa ye akajya mu nzira nzima cyangwa akazahura n’ingaruka imbere, mu gihe nyamara ngo umuntu wese afite amahirwe yo kuba yakwibwira ukuri agahangana nako, aho gutegereza kuzabibwirwa n’undi muntu.

Perezida Kagame avuga ko muri Guverinoma ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi guhera mu 1994 hari ibintu byinshi by’ibigeragezo, byanagaruraga amateka mabi yaranze Igihugu, n’amatwara mabi byagaruwe muri Guverinoma maze babyivurugutamo karahava.

Icyo gihe Perezida Kagame yari Visi-Perezida akaba n’Umugaba w’Ingabo, bikaba byaramusabaga kumvira Perezida wariho icyo gihe, ariko bikaza kunanirana kuko Perezida yari ashyigikiye ayo macakubiri.

Intambara ya Rukeba na UNAR wiyitiriraga ingabo za RPF

Perezida Kagame avuga ko guhera kuri Perezida Bizimungu, kugera kuri Minsitiri uwo ari we wese bivurugutaga mu macakubiri ngo basenye RPF n’ibyo yari imaze kugeraho maze bahera kuri Rukeba n’ishyaka rya UNAR.

Agira ati “Inshuro nyinshi nibuka ubwo hari umuntu wigeze kuntera mu biro byanjye ‘umuhungu wa Rukeba’ araza ambwira ko Rukeba yari Umurunari ari we ‘boss’ mukuru wa RPF, ansaba ko nabonana na se, mubwira ko nta ntambara ya Rukeba nshaka ko uwo se yaza tukabonana”.

Bamaze kuzana Rukeba ngo yabwiye Kagame ko ingabo yari ayoboye ari iza Rukeba, amusobanurira abantu benshi ko bari ingabo za Rukeba, icyo gihe Kagame atungurwa no kumva ko ingabo za RPF ari iza Rukeba.

Agira ati “Namusobanuriye ko Ingabo nyoboye ari iza RPF maze ansubiza ati, izo ngabo zose za RPF uvuga ni twe, ngeze aho nemera ko ari ingabo ze, nti ese ushaka iki? Ati ndashaka ko RUNARI ihabwa umwanya wayo kuko mwakoresheje ingabo zayo, abisubiramo”.

Perezida Kagame avuga ko nyuma yo kumva ibyo Rukeba avuga, yamusabye gutwara izo ngabo ze, ahereye ku mukozi wamukoreraga witwaga Simaragide (na we bavugaga ko ari muri izo ngabo), ariko ugasanga Rukeba arifuza ko yanatwaramo umugaba wazo ari we Kagame.

Agira ati, “Naramubwiye ngo ajyane izo ngabo ze, ndetse n’uwo wankoreraga, mbese yumvaga ko nanjye ngomba kumuyoboka”.

Ntibyatinze ibya Rukeba byinjira muri Guverinoma yose

Umukuru w’Igihugu avuga ko nyuma yo kuganira na Rukeba, habayeho akagambane gakomeye k’agatsiko kamwe harimo na Perezida ubwe, bongera kugarura intambara ya Rukeba mu nama y’abari bagize Guverinoma bitwaje ko bifuza guha umwanya RUNARI n’abantu bayo.

Agira ati “Ndabibuka uko twabaga twicaye habanza Perezida hagakurikiraho n’abandi, baza kuvuga ko ku biri ku murongo w’ibyigwa haje indi dosiye ya Rukeba na RUNARI ko hari ibyayo igomba guhabwa, nyamara umugambi wari ukuzana akavuyo mu bagize Guverinoma”.

Icyo gihe ngo Kanyarengwe wari Chairman wa RPF yatangiye avuga ko bikwiye koko kwakira RUNARI, ndetse asaba Seti Sendashonga wari Minsisitiri w’Umutekano kugira icyo abivugaho, na we yemera ko ariko bikwiye kugenda, maze igice kinini cy’abagize Guverinoma.

Yagize ati “Kanyarengwe yabajije Seti ati tubwire uko biteye, maze arafungura azana uko RUNARI igomba guhabwa umwanya, Kanyarengwe aramwakira, Twagiramungu aramwakira n’abandi”.

Yongeraho ati, “Icyo gihe hari abashatse guhanyanyaza muri RPF maze bahabonera akaga, babanje Bihozagara barakubita, hakurikiraho Karemera barahonda, sinzi n’abandi bibajije kuri ibyo bintu, Bizimungu wari Perezida aricecekera, bitinze mubaza icyo abivugaho na we asubiza ko ari ko abibona”.

Icyo gihe Perezida Kagame ngo yahereye kuri Kanyarengwe wari umuyobozi mukuru wa RPF amubaza ukuntu yinjiye muri ayo macakubiri, abaza na Twagiramungu ukuntu we na Kanyarenwe ari bo bagiye kwibuka kugarura iby’Abatutsi.

Perezida Kagame avuga ko yababajwe no kubona abayobozi bashya b’Igihugu gitangiye kwiyubaka barangwa n’amacakubiri maze arabibagaragariza kandi abereka ko yitandukanyije na bo igihe cyose badahinduye imyumvire.

Perezida Kagame yahisemo kubahuka uwari Perezida icyo gihe

Perezida Kagame avuga ko mu buzima bwe adakunda agasuzuguro kandi atanakundaga kugira uwo asuzugura, kuko yiyubaha akubana n’abandi, ariko icyo gihe ibintu byahindutse ibindi agasuzugura n’uwari Perezida.

Yagize ati “Ubundi njyewe ndiyubaha nkubaha n’abandi ariko nababwiye ko ngiye kubasuzugura bakanyibazaho, mbabwira ko ntakwemera ko amaraso yamenetse y’abarwanye, gushyingura Abanyarwanda bishwe bitarashoboka, no gushaka kongera kumena andi maraso mbabwira ko ushaka indi ntambara niteguye kuyirwana”.

Yongeraho ati, “Nkurikije imbaraga byadusabye turwana, turaswa imyambi, amaraso ameneka, ndababwira nti mwibagirwe ibyo murimo, icyo gihe nari Visi-Perezida ariko, nageze aho nubahuka Perezida, bigaragara ko ntubashye inama cyangwa uwari unyoboye icyo gihe”.

Perezida Kagame avuga ko kubera ubuzima bw’Igihugu, n’abari bariho no guhindura ikibi kikaba cyiza, nta kundi byagombaga kugenda, yahisemo gufata umwanzuro wo kudashyigikira ikibi.

Mu 1996 nabwo habayeho kwiyenza kuri Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko nanone hateguwe Inama ya Guverinoma itunguranye kuko yateguwe amaze icyumweru ari ku rugamba rwari rwatangijwe n’abacengezi ku Kibuye, maze Twagiramungu asaba Seti Sendashonga wari Minisitiri w’umutekano gutanga raporo y’uko umutekano uhagaze.

Icyo gihe ngo Seti Sendashonga yabwiye abari mu Nama y’Abaminisitiri ko Ingabo za Kagame zamaze abantu ku Kibuye, aho hakaba iwabo wa Sendashonga n’ubundi, bigatungura amatwi ya Kagame cyane.

Agira ati “Nabanje kugira ngo mbyumvise nabi mubaza icyo avuze, abisubiramo ko ingabo zanjye zamaze abantu, nyamara hari amakuru nari natangiyeyo ko abamaze abantu bagahungira muri Kongo nibagaruka tuzabibabaza, cyangwa batagaruka tukabasangayo. Ibyo ni byo bise ko twamaze abantu”.

Yongeraho ati, “Nabajije Seti Sendashonga ukuntu ampindura umwicanyi, nti Sendashonga nabaye umwicanyi? Nsubiramo nka gatatu, ariko ni byiza rimwe na rimwe kwigarura, kuko naratekereje nti, aba bantu bose mbahambire mpere kuri aba ngende mbashyire ahantu, ndakubwiza ukuri byanje mu mutwe mbonye atari byiza nsohoka mu nama ndigendera n’amaguru n’imodoka nzisiga aho”.

Perezida Kagame avuga ko iyo ufite icyo ushaka kuba cyo cyangwa ushaka kugeraho, hari uburyo buri wese yifitemo ubushobozi bwo kubigeraho kugira ngo abatuye Igihugu bashobore kubaho neza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibivugwa byose by’amagambo, nta bwoba biteye ugereranyije n’aho Igihugu kigeze, kandi ko bamwe mu Banyarwanda bashize ubwoba kera bakiri abana, ari na yo mpamvu abwira n’abigira ibitangaza ko ntawe uteye ubwoba.

Avuga ko kubwira abakiri bato n’abari bato icyo gihe ko Igihugu cyanyuze mu bibazo byinshi, bigamije kubereka aho Igihugu kiva n’aho kigana, n’igikwiye kwirindwa ngo kitabangamira imibereho y’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka