Perezida Kagame yasubije abavuga ko ubuyobozi bwe butagendera kuri Demokarasi
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, Perezida Kagame yavuze ku ngingo zitandukanye, harimo n’icyo atekereza ku banenga ubuyobozi bwe bavuga ko butagendera kuri Demokarasi.

Yagize ati “Ubusanzwe nkunda kwita ku nshingano zanjye, no ku byo nk’umuyobozi ngomba gukorera Igihugu, kandi ni byinshi ukurikije aho cyavuye, ibibazo bihari, uko bikomeye n’aho dushaka kugana. Ni ibiri mu byo buri wese yitaho mu gutekereza no mu bikorwa. Bivuze ngo ntabwo kuri njyewe njyenyine uri muri gahunda yo gushaka gutorwa, wenda ku nshuro ya kenshi, ahubwo ni ikibazo kireba buri Munyarwanda wese ushobora kuba yagira icyo akora mu rwego rwo kugira ngo iki gihugu kibe cyiza kurushaho. Urebye ni aho turi. Icya kabiri ni uko u Rwanda atari Ikirwa, turi kimwe mu bihugu bigize Akarere, Umugabane ndetse tukaba na kimwe mu bihugu bigize umunyango w’Isi muri rusange. Ibyo nta kibazo kibirimo.”
“ Buri gice cy’iyi Si, gifite amateka yacyo yihariye, kikagira imiterere yacyo yihariye, ibibazo, amahirwe , umuco n’ibindi. Rero mu buryo bwanjye bworoshye mu gusobanura Demokarasi ndetse n’uburyo mbyumva mu bikorwa nkora, nzi neza ko n’abandi bafite ibindi byinshi bituma bafata imyanzuro bafata cyangwa se ari nk’ibyo ngiye kuvuga. Ikibazo cya mbere ni uko hari abo banenga. Kuba ari uburenganzira bwabo kubikora, ntibivuze ko ari uko baba bagombye kwitwara, urebye si na byo rwose. Ariko ni uburenganzira bwabo. Kuri ibyo, nakongeraho nkabaza nti ibibazo bihari ku isi nk’uko tubizi, kandi nk’uko mumaze kubivuga, ni uruhe ruhare u Rwanda rubigiramo? Ntabwo dushobora kubazwa ibibazo bibera hirya no hino ku isi. Hari aho tuzi ibyo bibazo biri twavuga mu bice bimwe bya Afurika, ukajya mu Burayi ukajya muri Aziya, cyangwa se mu Burasirazuba bwo hagati, ibibazo hagati y’u Burayi n’u Burusiya…”.
Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu boherezwa gushaka umuti w’ikibazo cya Demokarasi, bitagombye gufatwa mu isura baba bagaragaza gusa, kuko hari n’ubwo baba bari mu bateje ibyo bibazo bya Demokarasi bavuga, kandi na bo aho baturuka ngo baba bafite ibibazo birimo n’ibijyanye n’iyo Demokarasi.
Yagize ati “Demokarasi, uko abantu bashaka kuyisobanura, turabivugaho, ihabwa ibisobanuro muri iyi minsi , kandi biri mu bigize ikibazo, ko abantu bayisobanura mu buryo bubanogeye. Ukaba wakwibasira umuntu umuhora ko atubahiriza Demokarasi nk’uko ubitekereza, kandi ubwo nawe ufite ibibazo byawe nawe ubwawe byerekeye Demokarasi. Itandukaniro rikaba ko abo bantu bihaye uburenganzira bwo kugenzura ibindi bihugu nubwo babazi neza ko na bo bagifite ibibazo, ariko bakiyumva nk’abantu bashobora gukemura ibyo bibazo. Icyo ntemera ni iki, kuba uri mu bagize ikibazo, ukaba ufite ibyawe bibazo, hanyuma ukaza kumpa amabwiriza y’uko ngomba kwitwara mu bibazo byanjye. Ibibazo byanjye nk’uko tubizi wabigizemo uruhare, cyangwa se bimwe muri byo bikomoka kuri wowe, aho ni ho duhera tuvuga ko tugomba gukora ibitureba tukabikora neza uko dushoboye mu nyungu z’abaturage bacu kugira ngo bakomeze gutera imbere, naho abanenga tukabumva ariko ntitubihe agaciro cyane, keretse ibyo bavuga ari byo, bafite n’ibimenyetso…”.
Perezida Kagame yakomeje asobanura ko igisobanuro atanga kuri Demokarasi bitari ibintu ahimba, ko Demokarasi ijyana n’ubwisanzure bwo kugira amahitamo, uko abantu ubwabo, ibihugu babaho.

Yagize ati “Ni ubwisanzure, ni amahitamo ni ugushyira mu bikorwa, niba ari uko bimeze, keretse niba ibisobanuro byarahindutse uko igihe kigenda, nta hantu nzi , niba hari uhazi yambwira, aho Demokarasi yagezweho biturutse kuri ibyo bitekerezo biva hanze, cyangwa se aho amahame agenderwaho aturuka hanze. Nta gihugu nzi kimeze gityo nubwo twareka Afurika, ihora ishyirwaho urubanza rwo kutagira Demokarasi, ariko ntaho nzi ibyo biba”.
Perezida Kagame yavuze ko ubundi Abanyarwanda ari bo bafite uburenganzira bwo guhitamo kandi babyemerewe, ariko ngo igitangaje ni uko iteka ibibazo by’ibitagenda neza biza bituruka hanze, ibyo bakabikora hari umuntu bashaka gushyigikira uri mu gihugu, ubwo ujyana n’amahitamo yabo, ariko atandukanye n’amahitamo y’Abanyarwanda.
Ohereza igitekerezo
|