Perezida Kagame yasobanuye ko atigeze aharanira kuba Perezida

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu yari kimwe n’abandi bitabiriye urwo rugamba, ko atigeze atekereza ko yazaba Perezida w’u Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru n’urundi rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram n’izindi, aho yaganiraga n’urubyiruko kuri gahunda zitandukanye, asubiza ku bibazo byarwo.

Perezida Kagame avuga ko ku rugamba yakoze ibyo yasabwaga nk’abandi bari bari kumwe, ko ibyo kuba Perezida atabitekerezaga.

Agira ati “Inzira yose yo kubohora igihugu itangira, ntabwo nigeze numva ko nzaba Perezida cyangwa numva ko ari byo mparanira, ntibyigeze biba. No mu gihe cyo kuba Perezida ntacyo nigeze nkora kugira ngo mbe we. Nari ndi ku rugamba nk’abandi ntanga umusanzu wanjye, ibyo umuntu agenda akora, uko igihe cyagendaga gishira ni byo byamuheshaga inshingano runaka”.

Ati “Ni umwanya udafite aho usabirwa, wandika ibaruwa uvuga ibyo wize n’ibyo wazobereyemo. Nta kazi rero jyewe nasabye ko kuba Perezida. Icyakora iyo umaze kuba Perezida uko wabiba kose, bijya muri ya nzira ndende y’ibitekerezo, ya politiki no kwibohora, icyo gihe hari icyo bigusaba mu buryo bw’imyifatire abo uyobora bakubonamo ku buryo batarengana uhari”.

Ati “Igihugu muri rusange niba ari umutekano, imibereho, ibijyanye n’ubukungu, iterambere, ibyo byose akenshi bigaruka ku muyobozi ari we Perezida. Ndetse n’uwaburaye aribaza ati kuki naburaye, Perezida yari ari he? Iyo ni inshingano ya Perezida, ugomba kureba hatagira uburara cyangwa uhutazwa nubwo biba, ariko ni ukureba ko abantu bagenda bava mu bukene”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka