Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye

Itangazo Kigali Today ikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo zirimo ingingo ya 112 n’iya 116, none ku wa 9 Werurwe 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abayobozi mu buryo bukurikira:

Abagize Guverinoma:

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome: Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Abandi bayobozi:

 Madamu Bakuramutsa Feza Urujeni: Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

 Bwana Mukama Abbas: Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira ruswa n’ibyaha bisa na yo.

 Madamu Uwingeneye Joyeuse: Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA).

Abagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Aviation Company (RAC):

 Bwana Niyonkuru Zephanie, Perezida

 Madamu Umugwaneza Clementine, Visi Perezida

 Lt Col Ndayishimiye Joseph, Ugize Inama y’ubutegetsi

 Madamu Uwimbabazi Ines, Ugize Inama y’ubutegetsi

 Bwana Kalisa Mihigo Thierry, Ugize Inama y’Ubutegetsi

 Madamu Ngangure Diana, Ugize Inama y’ubutegetsi,

 Bwana Izere Parfait, Ugize Inama y’Ubutegetsi

Abongerewe manda ku mwanya w’abagize Komite itoranya abakandida ku mwanya w’Ubukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu:

 Madamu Kayijire Agnès, Perezida;

 Bwana Safari Emmanuel;

 Madamu Ingabire Marie Immaculée;

 Dr Muhire Yves;

 Dr Kanani Jean Bosco Prince.

Bikorewe i Kigali ku wa 9 Werurwe 2020, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Sha nanjye ubu narumiwe pe ibyahano bimaze kunyobera aho inzego zishinzwe kukurenganura arizo nyine zikurenganya nk uko ubivuze birahari cyaaane sinzi numuti ah uzava. Natwe mur famille dufite umwana w umukobwa w imyaka 9 witwa Ritha uba mukagari ka Nyabintare mumurenge wa Nyakabuye akarere ka Rusizi nyina yitwa Delphine wakorewe Viol n umugabo wubatse urugo wamureraga tubijyana kuri RIB y umurenge wa Nyakabuye Akarere ka Rusizi birangira nyirugukora ayo mahano ngo atanze ruswa kuri RIB ya Nyakabuye ngo ayiha umugenzecyaha wa RIB yaho Nyakabuye ufite iyo dossier witwa Placide ufite telephone 0788 64 40 85 tugezeyo gukurikirana icyo kibazo aradusuzugura cyane kugeza nubu uwakoze ayo mahano aridegembya aba avuga ngo ntamukire uburana n abakene akabivugira mukabari ari kunywa inzoga yigamba. Twahamagaye comanda wa station ya Nyakabuye ufite telephone 0788311072 biba hahandi, tubwira umuvugizi wa RIB mukarere ka Rusizi ufite telephone 0788311625 nawe ntacyo yabikozeho kdi uyu mugabo bivugwa ko yanduye uwo mwana ahor arwaye tuvuzaaa twabuz ikindi twakora. Twamujyanye kwa muganga baramupima basanga yakorewe viol batanga expertise kuri RIB ya Nyakabuye ariko nubu haciyeho amazi3 uwo mugabo atarafatwa yidegembya. Twabuze icyo gukora. Ngayo nguko abakurenganura nibo bakurenganya nk uko ubivuze

Alias yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Nimba uko ubivuze ariko bimeze byaba bibabaje cyane gusa iyo bigenze gurtyo ufite ibimenyetso byose ukabigeza ku buyobozi bwa RIB bukuru baragufasha cyane kandi bikagenda neza. Nizeye ko nubu nibamara kubisoma haricyo bitanga.

Nana yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Keretse iyo bahindura minister w’ubuhinzi n’ubworozi kuko njye mbona adashoboye pe! Ahubwo sinzi impamvu amaze iriya myaka yose ayiyobora ibintu byarazambye

John yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

Imana yacu ikomeze yegere Umukuru w’igihu cyacu atumenyere akarengane duhura nako.Ndashyimira na Kigali today yatanze inkuru yanjye aho naregwaga inyandiko mpimbano bambeshyera bashaka kuyobya uburari ngo ukuri ko kumenyekana,inyandiko impimbano zabaye izukuri,gusebanya binyuze mubinyamakuru ntibyaduhamye.Ikibabaje rero natsinze urubanza murukiko rukuru,(haute cour) ngo ndatsinze ariko ibirego ariko indishyi nacyiwe na TGI ngo zihamyeho,nutarize Amategeko yarebako bidashoboka,utanga indishyi muri réparation yicyaha cya guhamye,iyo urumwere ahubwo niwowe wakagombye guhabwa indishyi za akababaro kuko warenganyijwe.Ariko Umuvunyi uramwegera akakubera myugariro ntibemereko ugana inkiko ngurenganurwe.Ibindi inkiko zikakubaza gutanga igihembo cyumuhesha winkiko ntacyamunara habaye.Ubujuru nkubu butarubwo gukora mu imifuko buriho,ugakoresha inzego zishinzwe kukurenganura ahubwo akaba arizo zikurenganya.Nifuzako iyinkuru mbahaye mwanyegera nkabaha inkuru irambuye byaba ngombwa numwanzuro w’urukiko ukujya murikikinyamakuru.Iyi ni exemple, urugero muri nshyinshi mfite. Murakoze.

GASANA Jean Leonard yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka