Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi

Perezida Kagame yashyikirije inkoni y’Ubuyobozi umuyobozi mushya w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ari we Abdel Fattah el-Sisi, usanzwe ari perezida wa Misiri.

Yamwizeje ubufatanye, yongeraho ko yizeye ko umuyobozi mushya azakomeza kuyobora Afurika mu nzira igana aheza.

Perezida Kagame yizeje ubufasha Abdel Fattah el-Sisi, umuyobozi mushya wa AU
Perezida Kagame yizeje ubufasha Abdel Fattah el-Sisi, umuyobozi mushya wa AU

Perezida Kagame yabigarutseho asoza ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’inteko rusange ya 32 isanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Kagame yatangiye iryo jambo aha ikaze ndetse ashimira by’umwihariko abayobozi bashya barimo Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, na Andry Rajoelina wa Madagascar. Yashimiye abo bayobozi ku bw’intsinzi baheruka kwegukana mu matora y’umukuru w’igihugu, ashimira n’abaturage b’ibyo bihugu ku bw’uruhare bagize mu matora yatumye habaho ihererekanywa ry’ubutegetsi.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abaturage b’uwo mugabane kubera icyizere bamugiriye cyo kuyobora umuryango uhuza ibyo bihugu mu gihe cy’umwaka wose.

Muri uwo mwaka, umukuru w’igihugu avuga ko ibikorwa byagendeye ku ntego yo gukomeza kubaka ubumwe bwa Afurika hagendewe ku cyerekezo cy’iterambere cya 2063 uwo mugabane wiyemeje kugeraho no kubaka Afurika ihamye mu ruhando mpuzamahanga.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Perezida Kagame avuga ko mu byagezweho harimo ibyaturutse ku migambi yari imaze igihe kirekire iri mu nzozi z’abayobozi n’abaturage ba Afurika. Muri byo harimo nk’igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, the African Continental Free Trade Area (CFTA), ayo masezerano kandi akaba atangira gushyirwa mu bikorwa mu byumweru bike biri imbere.

Perezida Kagame yashimiye ibihugu bya Guinea-Bissau, Botswana na Zambia na byo byashyiriye umukono kuri ayo masezerano muri iyo nama, ashishikariza n’ibindi bisigaye kuyasinya.

Mu bindi byagezweho mu mwaka amaze ayobora Afurika yunze Ubumwe, nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho, harimo kwimakaza imibanire ya Afurika n’indi migabane kandi ibyo bikazakomeza.

Mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano, Perezida Kagame yavuze ko hashyizweho Ikigega cy’Amahoro (Peace Fund) kimaze kujyamo miliyoni 89 z’amadorali ya Amerika, kikaba kandi kimaze kugira ibihugu 50 nk’abanyamuryango.

Perezida Kagame ati "ibi birerekana ubushobozi bwacu iyo dushyize hamwe ingufu. Tuzakomeza gukorana n’Umuryango w’Abibumbye mu gushyigikira no guteza imbere ibikorwa bigamije kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika."

Inama ya 32 y'inteko rusange y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa ku cyicaro cy'uwo muryango
Inama ya 32 y’inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa ku cyicaro cy’uwo muryango

Perezida Kagame yashimye impande zari zimaze igihe zishyamiranye muri Repubulika ya Santrafurika, kuri ubu zikaba zaramaze gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane. Yashimiye n’inzego zose zagize uruhare mu kumvikanisha izo mpande zombi.

Ati "aya masezerano agomba gushyirwa mu bikorwa kandi akubahirizwa."

Mu bindi perezida Kagame yavuze ko bikwiye gukomeza gushyirwamo ingufu, harimo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mugabane wa Afurika nk’uko bikubiye mu masezerano na yo yashyizweho umukono mu mwaka ushize.

Umukuru w’igihugu yavuze ko harimo kunozwa imiterere n’imikoreshereze ya Pasiporo Nyafurika izorohereza Abanyafurika kugenda nta nkomyi ku mugabane wa Afurika.

Mu byerekeranye n’ubuzima , perezida Kagame yavuze ko imibereho y’abanyafurika yateye imbere mu buryo budasanzwe mu myaka ibarirwa muri 20 ishize, yibutsa ibihugu bya Afurika gukomeza kongera umusanzu wabyo mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka