Perezida Kagame yashishikarije Abashinwa gusura u Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda ruhaye ikaze abaturage b’u Bushinwa, bakaba bemerewe guhabwa visa bose bakigera mu Gihugu.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we w'u Bushinwa kubera ubufasha yahaye Afurika
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we w’u Bushinwa kubera ubufasha yahaye Afurika

Ibi Perezida Kagame yabitangarije imbaga y’abitabiriye imurika ry’ubukungu n’ubucuruzi rya kabiri rihuza Umugabane wa Afurika n’u Bushinwa (China-Africa Economic and Trade Expo), rikaba ririmo kubera mu Mujyi wa Changsha w’Intara ya Hunan iri rwagati muri icyo gihugu.

Ni imurika ibihugu bya Afurika byitabira bijyanye ibicuruzwa bibikomokamo, bigahurira hamwe n’iby’u Bushinwa, ndetse rikabanzirizwa n’ibiganiro bihuza abayobozi, abashoramari n’abaguzi(abaturage).

Perezida Kagame uri mu bakuru b’ibihugu batatu ba Afurika bagejeje ijambo ku bitabiriye iyo nama hakoreshejwe ikoranabuhanga, yijeje ubufatanye mu mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, ndetse akaba yahaye ikaze Umushinwa wese wifuza gusura u Rwanda.

Yagize ati “Ndifuza kubamenyesha ko u Rwanda rutanga visa (uburenganzira bwo kugenda mu gihugu) ku baturage b’u Bushinwa bose bakigera mu gihugu, munyemerere mpe ikaze ba mukerarugendo b’Abashinwa kuza gusura u Rwanda, baze bihere ijisho inyamaswa ziteye amabengeza, bazakiranwa urugwiro ruranga Abanyafurika”.

Mu Bushinwa harimo kubera imurikagurisha rihuza Afurika n'icyo gihugu
Mu Bushinwa harimo kubera imurikagurisha rihuza Afurika n’icyo gihugu

Perezida Kagame yashimiye Perezida w’u Bushinwa Xi Jin Ping kubera ubufasha yahaye Afurika muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko, mu rwego rwo kurwanya icyorezo Covid-19.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo avuga ko muri iryo murikagurisha hari ibicuruzwa byoherejweyo birimo urusenda, kawa n’icyayi, ndetse hakaba hanagaragarizwa ibyiza nyaburanga by’u Rwanda bigamije kureshya ba mukerarugendo.

Mu imurika rya mbere ryabaye mu mwaka wa 2019 u Rwanda n’u Bushinwa byashyize umukono ku masezerano yo kugurishayo urusenda rwumye n’ikawa.

Ambasaderi Kimonyo avuga ko muri Expo irimo kuberayo kuri ubu, ku bicuruzwa bisanzwe bimurikwa haza kwiyongeraho n’amavuta akomoka kuri avoka akorerwa mu Rwanda, ndetse abashoramari bo muri icyo gihugu bakazagaragarizwa amahirwe babona baje gukorera mu Rwanda.

Abashoramari ku mpande zombi barahura bakungurana ibitekerezo
Abashoramari ku mpande zombi barahura bakungurana ibitekerezo

Ambasaderi Kimonyo avuga ko Abashinwa bazaza kureba niba bashobora gushora imari mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, mu bwubatsi n’ibindi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangamakuru RBA kivuga ko iri murikagurisha rya Afurika n’u Bushinwa rizamara iminsi itatu (kuva tariki 26-29 Nzeri 2021) ryitabiriwe n’imishinga 176 ifite agaciro ka miliyari 13 z’Amadolari ya Amerika, ikaba ari yo izashyirwaho umukono mu rwego rwo kuyiteza imbere.

Umubano ushingiye ku buhahirane n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kuri ubu umaze imyaka 50. Perezida Kagame akaba yifuje ko mu kindi gice cy’ikinyejana kiri imbere uwo mubano warushaho gukomera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka