Perezida Kagame yashimiye Perezida wa Botswana watsinze amatora

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Botswana, Perezida Mokgweetsi Masisi ku bwo gutsindira kongera kuyobora icyo gihugu.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Botswana barasangiye mbere yo gusoza uruzinduko aheruka kuhagirira muri Kamena 2019
Perezida Kagame na mugenzi we wa Botswana barasangiye mbere yo gusoza uruzinduko aheruka kuhagirira muri Kamena 2019

Ku wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 nibwo byatangajwe ko ishyaka BDP riri ku butegetsi ryegukanye itsinzi, biha amahirwe umukandida w’iryo shyaka Mokgweetsi Masisi yo kuyobora indi manda.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “ Ndagushimiye Mokgweetsi Masisi kuba watorewe kuyobora Botswana. Nishimiye gukorana namwe no kurushaho kwimakaza umubano mwiza wari usanzwe hagati yacu.”

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, baherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana tariki 27 Kamena 2019, bakirwa na Perezida wa Botswana Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi na Madamu Neo Masisi.

Ubwo yari muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byombi bisangiye intego yo guharanira iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Mu ijambo risoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda na Botswana dusangiye intego yo guharanira imibereho myiza n’uburumbuke by’abaturage bacu kandi dushimishijwe no kuba turi hano mu kuzamura ubucuti bwacu n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.”

Muri urwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye muri Botswana, yakomeje avuga ko abayobozi b’ibihugu byombi bamaze igihe bakorana mu kureba uko bateza imbere imikoranire mu bintu by’ibanze bizagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ati “Sinshidikanya ko tuzagera kuri iyi nshingano y’ingezi kuko (ibihugu byombi) twiyemeje guha umuturage icyo tumugomba, gukorera mu mucyo, gusubiza ibijyanye n’ibyo dushinzwe (accountability) no guha abaturage uruhare mu bikorwa bibateza imbere.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda na Botswana ari ibihugu by’ibinyamuryango nyakuri by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikaba ngo bizakomeza gukorana mu gufatanya n’ibindi bihugu by’uwo muryango mu guteza imbere Afurika.

Yasoje ashimira uburyo we na Madame Jeannette Kagame bakiriwe muri Botswana anizeza ko bazongera kugenderera iki gihugu mu bihe bidatinze, agira ati “Tuzagaruka kandi turifuza kubona ubucuti n’imikoranire y’ibihugu byombi birushaho gutera imbere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka