Perezida Kagame yashimiye Nana Akufo-Addo watsinze amatora muri Ghana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Nana Akufo-Addo wongeye gutsinda amatora nk’Umukuru w’Igihugu muri Ghana.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko kuba Perezida Nana Akufo-Addo yongeye gutorerwa kuyobora Ghana, ari igisobanuro cy’uko abaturage b’igihugu cye bamufitiye icyizere.

Perezida Kagame kandi yijeje Nana Akufo-Addo ko ibihugu byombi bizakomeza kugirana umubano mwiza ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’abaturage babyo.

Perezida Nana Akufo-Addo w’imyaka 76 yongeye gutorerwa kuyobora Ghana, nyuma y’uko yari amaze imyaka ine ayobora iki gihugu, akaba yatorewe manda ye ya kabiri ari nay o ya nyuma nk’uko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ribiteganya.

Muri aya matora yo muri 2020, Nana Akufo-Addo yari ahanganye n’abakandida 12, barimo na mukeba we w’ibihe byose John Dramani Mahama.

Ubwo Nana Akufo-Addo yatorerwaga kuyobora Ghana bwa mbere, na bwo yari atsinze John Dramani Mahama, wayoboye iki gihugu imyaka ine kugeza muri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka