Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari bigenera inganda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ibihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari igenerwa iterambere ry’inganda no kongera urwego rw’ingufu n’ibikorwa remezo.

Perezida Kagame na mugenzi we Mohamed Bazoum wa Niger
Perezida Kagame na mugenzi we Mohamed Bazoum wa Niger

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo i Niamey muri Niger, ubwo yitabiraga inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yiga ku iterambere ry’Inganda n’ubukungu.

Perezida Kagame yashimiye Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, n’abafatanyabikorwa bose, ku bw’iyi nama.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuvuduko w’iterambere ry’inganda muri Afurika ukiri hasi cyane bityo hakenewe imbaraga ngo uwo mugabane uzagere ku ntego z’iterambere wihaye bitarenze 2063.

Ati “Tugomba gushyira igice kinini cy’ingengo y’imari yacu muri politiki ziteza imbere inganda kandi tukongera ingufu n’ibikorwa remezo. Dukwiriye kandi kubaka ubufatanye bukomeye hagati ya za kaminuza zacu n’abikorera hagamijwe guteza imbere umuco wo guhanga udushya ku rubyiruko rwacu.”

Perezida Kagame yavuze ko urwego rw’inganda by’umwihariko izikora imiti ari ingenzi cyane, aboneraho gushimira Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ikigo cya Afurika gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo (Africa CDC), Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Afreximbank, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ku nkunga batanze kuko bimaze gutanga ibisubizo byiza kugeza ubu.

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko yishimira kuba u Rwanda rwaremerewe kwakira icyicaro cy’Ikigo nyafurika gishinzwe imiti African Medicines Agency.

Yagaragaje kandi ko ikintu cy’ingenzi umugabane wa Afurika ufite kugeza ubu Kandi gikenewe gushyirwamo imbaraga ngo giteze imbere inganda ari isoko rusange rya Afurika.

Perezida Kagame yashimye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Mene, hamwe n’itsinda rye, intambwe ifatika imaze guterwa, kuko buri mwaka ibihugu byinshi birushaho kwemeza amasezerano y’isoko rusange nk’ikimenyetso cyerekana ko biri mu nzira nziza.

Yakomeje avuga ko ibihe byahinduye byinshi, ariko nanone gushyira hamwe mu bukungu ku mugabane wa Afurika bikenewe kurusha ikindi gihe.

Ati: “Ntabwo tugeze aho turi, kugira ngo tugabanye umuvuduko. Kenshi na kenshi, twibutswa akamaro ko gukorera hamwe kuko nta muntu ushobora kubikora wenyine.”

Yakomeje avuga ko gushyira hamwe ari byo bikenewe gukorwa mu mezi ari imbere mu kurushaho gusobanukirwa neza ubushobozi bw’amasezerano y’amateka, ndetse n’ubuhangange bw’umugane wa Afurika.

Iyi inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yari igamije kwerekana ubushake bwa Afurika mu guteza imbere inganda nk’imwe mu nkingi zikomeye ziganisha uyu mugabane ku iterambere ry’ubukungu burambye nk’uko biteganyijwe mu cyerekezo cya 2063 n’icya 2030.

Abayobozi ba Afurika bagaragaje ko ari ngombwa guhindura imikorere bakareka gukomeza kwishingikiriza ibihugu byo mu Burengerazuba, barushaho kwihutisha iterambere ry’inganda ku mugabane bijyana no guha imbaraga ubucuruzi bw’imbere muri Afurika, ibi ariko bigashimangirwa n’imikorere y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka