
Akigera ku kibuga cy’indege, Perezida kagame n’itsinda bari kumwe bakiriwe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’itumanaho muri Qatar ari we Jassim bin Saif Al Sulaiti, nk’uko itangazo ryo mu biro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ribivuga.
Biteganyijwe ko iyo nama y’iminsi ibiri itangira kuri uyu wa gatandatu yitabirwa n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al-Thani n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku isi, baba abo mu nzego za Leta ndetse n’abikorera.

Iyi nama igamije kwigira hamwe uburyo bwo kujyanisha imiyoborere n’igihe isi igezemo. Abayitabiriye baraganira ku zindi ngingo zirimo izerekeranye n’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari, umutekano, ikibazo cy’ubusumbane mu bantu, n’ibindi.
Iyi nama ibera i Doha muri Qatar (Doha Forum) yatangijwe mu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000) nk’urubuga rwo kuganiriramo ibibazo byugarije isi.
Iyo nama itumirwamo abayobozi, abahanga mu mitekerereze, n’abafata ibyemezo bitandukanye, kugira ngo baganire ku buryo ibibazo byugarije isi byakemuka.






Amafoto: Urugwiro
Ohereza igitekerezo
|
Be there for us our his excellence Paul Kagame, our proud mentor provided by God, we love you, duhahire, nugaruka mugihugu turagufasha kubibyaza umusaruro!!!!
Be there for us our his excellence Paul Kagame, our proud mentor provided by God, we love you, duhahire, nugaruka mugihugu turagufasha kubibyaza umusaruro!!!!