Perezida Kagame yanenze abakomeza kubaza u Rwanda ibibazo bya Congo

Mu gikorwa cyo gusangira n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda cyabaye ku mugoroba tariki ya 8 Gashyantare 2023 i Kigali, Perezida Paul Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ko bidakwiye gukomeza kurebera ibibazo bya Congo ku Rwanda kuko uruhare rwo kubikemura biri mu nshingano z’abayobozi ba Congo.

Perezida Kagame yagaragarije abayobozi bahagarariye ibihugu byabo ko bakwiye gusuzuma ikibazo cya Congo bagatanga n’umurongo w’uburyo cyakemuka aho guhora bashinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa Congo kandi atari byo, kuko bituma icyo gihugu kidafata ingamba zituma kiva mu bibazo bikireba.

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo ari uko bimeze, batagombye guhora bumva ko ibibera muri DRC biterwa n’u Rwanda hanyuma ngo bahore bashyigikira DRC kuko bituma itagira umutima n’ubushake bwo kwikemurira ibibazo byayo.

Ati: “Nujya i Kinshasa ukabwira ab’aho ko rwose ibibazo bafite ari u Rwanda rubibatera, mu yandi magambo uzaba ubabwira ko nta cyo bakwiye gukora kuko atari na bo biteje ibyo bibazo.”

Ikindi Perezida Kagame yagaragarije aba bayobozi ni uburyo abazwa ibibera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo akabasobanurira, ariko ibisubizo abaha ntibibanyure kandi ibibazo cya Congo bimaze imyaka myinshi ariko ntibishakirwe igisubizo gihamye ngo bikemuke.

Ikindi Perezida Kagame yagarutseho ni ukuntu muri iki gihugu hari imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo na FDLR ihora ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko yo ntivugwe ndetse ugasanga ikorana na Leta ya Congo kandi iki gihugu ntikibazwe gushyigikira uwo mutwe.

Ati “Ni nk’aho iyo ikibazo cya FDLR kije, iyo ibi bibazo babimbajije ko hari ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo hanyuma nkabaza ibijyanye na FDLR, ni nk’aho baba bashaka kubyirengagiza. Hari ikintu kibyihishe inyuma ahari bamwe muri twe tutumva, ese hari umuntu muri iyi Si ushaka ko ikibazo cya FDLR kigumaho mpaka?”

Kuri iki kibazo cya FDLR Perezida Kagame yavuze ko ihora ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi u Rwanda rutazabyemera na gato.

Ati “Uri gukina niba wumva ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, bazi ibikorwa by’umutwe wa FDLR bazigera bemeranya nawe. Uwo ari we wese utekereza atyo, ari kwibeshya. Bireba twe, ubuzima bwacu, amateka yacu, abo turi bo, nta muntu n’umwe kuri iyi Si, ufite inshingano kuri twe, ni twe twifiteho inshingano, ibyo ntagushidikanya, nzahora iteka mbivuga.”

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko amahanga adakwiye kwifashisha dipolomasi muri Politiki ngo ashyigikire ko FDLR igumaho.

Ati “Abatabyumva ni uburenganzira bwabo, ariko natwe dufite uburenganzira bwo guharanira ko uyu mutwe w’iterabwoba udakomeza kubangamira umutekano w’u Rwanda. Nzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwanjye mparanire ko ibijyanye na FDLR na Jenoside abantu bakerensa bitazongera kubaho ukundi”.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka 29 muri Congo ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ukaba ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yakomoje no ku butumwa Papa Francis aherutse gutanga muri iki gihugu cya Congo, abashishikariza kureka ibikorwa bibi birimo intambara, ivangura rishingiye ku moko, bagaharanira icyagarura amahoro mu gihugu cyabo.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

Video: Richard Kwizera/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka