Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali, Maj Gen Oumar Diarra, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Maj Gen Oumar Diarra, aherekejwe na mugenzi we w’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura na Brig Gen Patrick Karuretwa, ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Maj Gen Diarra akigera i Kigali ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakiriwe na mugenzi we Gen Jean Bosco Kazura, bagirana ibiganiro, ndetse yabonanye na Minisitiri w’ingabo, Maj Gen Albert Murasira.

Maj Gen Diarra ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko we n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda kugira ngo bigire ku burambe budasanzwe bw’u Rwanda n’umutekano mu gihugu ndetse n’ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda zagaragaje mu gukemura ibibazo mu bihugu nka Mozambique.

Yakomeje avuga ko iyo ari inzira imwe ku gihugu cye cya Mali bifuza gukurikira mu rwego rwo kongerera ubushobozi ingabo mu bijyanye no kwimakaza umutekano mu karere, kurengera abaturage n’imitungo yabo.

Ati: “Nashimishijwe cyane n’ibiganiro nagiranye n’abandi bayobozi kugira ngo baduhe ibyo dukeneye byose mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ingabo za Mali”.

Yatanze urugero rw’ingenzi mu byo bemeranyijwe mu bufatanye butandukanye birimo iterambere ry’abakozi, imyitozo ya gisirikare n’imibereho myiza mu bandi.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’Igihugu cya Mali, Maj Gen Oumar Diarra, ubwo yatangiraga uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse yunamiye abaharuhukiye, yasuye kandi Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka