Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau

Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau

Umukuru w’Igihugu na mugenzi we bagiranye ibiganiro byagarutse ku bibazo bireba ibihugu byombi ndetse no ku mugabane wa Afurika. Nk’uko urubuga rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu rwabitangaje.

Perezida Kagame yakiriye kandi Ramtane Lamamra, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Algeria akaba n’intumwa yihariye ya Perezida Abdelmadjid Tebboune.

Perezida Kagame yakiriye Ramtane Lamamra
Perezida Kagame yakiriye Ramtane Lamamra

Ku ya 7 Werurwe 2022, nibwo Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda byabereye mu muhezo, bombi bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye n’ubukungu, ubucuruzi, uburezi, kubungabunga ibidukikije ndetse n’ubukerarugendo.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Guinea-Bissau, Suzi Barbosa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka