Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Sahle-Work Zewde wa Ethiopia (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, yakiriye mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, bagirana ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro, byibanda ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida wa Ethiopia, Madamu Sahle-Work Zewde yaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2019 mu nama mpuzamahanga (Global Gender Summit) yabereye i Kigali Kuva tariki 25 kugera kuya 27 Ugushyingo 2019, ikaba yarigaga ku iterambere ry’umugore, uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ibihugu byombi, u Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse n’imikoranire haba mutekano, mu bucuruzi, uburezi, ubuhinzi, n’ibindi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifatanya no mu by’ingendo zo mu kirere, binyuze mu mikoranire y’amasosiyete y’indege ya RwandAir na Ethiopian Airlines.

Amafoto: Village Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka