Perezida Kagame yakiriye intumwa yamuzaniye ubutumwa bwa Museveni

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, Adonia Ayebale, uyu akaba ari Ambasaderi wa Uganda mu muryango w’Abibumbye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko Ambasaderi Adonia yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

Uru ruzinduko rwa Adonia mu Rwanda ruje mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza, aho rwakomeje gushinja Uganda kuba itera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo harimo ’FDLR’, ’P5’, na ’FLN’, ndetse no kuba Uganda ifunga Abanyarwanda binyuranyije n’amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu mibanire y’ibihugu byombi, mu minsi ishize hagiye habaho ibiganiro mu bihe bitandukanye, ndetse hashyirwaho na Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono, ariko imbaraga zashyizwe mu gushaka gukemura ikibazo, ntacyo zatanze kugeza ubu.

Uku guhura kw’iyi ntumwa ya Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Kagame w’u Rwanda, kuje gukurikira izindi ntumwa z’u Burundi ziherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda zizanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Ibi birasa n’ibica amarenga ko umubano w’ibi bihugu ushobora kongera kuba mwiza, dore ko umaze imyaka myinshi urimo agatotsi, bikaba byarabangamiye cyane cyane ubuhahirane hagati y’ibyo bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo rwose baganire abantu bongere bagende, dusure inshuti nabavandimwe tube free mungendo zacu!.

Mulungi yanditse ku itariki ya: 17-01-2022  →  Musubize

Nibyorwose nibaganire turebeko urujya nuruza rwabantu twakongera tugakora ubucuruzi tukiteza imbere

Mfitumukiza jean baptiste yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka