Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi barindwi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Village Urugwiro yakiriye, ba Ambasaderi 7 bamushyikirije impapuro zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Daba Debele Hunde uhagarariye Ethiopia mu Rwanda
Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Daba Debele Hunde uhagarariye Ethiopia mu Rwanda

Abashyikirije umukuru w’igihugu impapuro zibahesha uburenganzira bwo guhagararira inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, barimo Daba Debele Hunde wa Ethiopia, Hatem Landoulsi wa Tunisia, Dragoş Viorel Radu Ţigău wa Romania na Zahra Ali Hassan wa Somalia.

Ambasaderi Hatem Landoulsi wa Tunisia
Ambasaderi Hatem Landoulsi wa Tunisia

Perezida Kagame, abandi bamugejejeho impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo ni ba Ambasaderi bashya barimo Tri Yogo Jatmiko wa Indonesia, Tania Pérez Xiqués wa Cuba na Ambasaderi mushya wa Mozambique, Amade Miquidade.

Ambasaderi Dragoş Viorel Radu Ţigău wa Romania yahawe ikaze mu Rwanda
Ambasaderi Dragoş Viorel Radu Ţigău wa Romania yahawe ikaze mu Rwanda
Ambasaderi Zahra Ali Hassan wa Somalia
Ambasaderi Zahra Ali Hassan wa Somalia
Ambasaderi Tri Yogo Jatmiko yemerewe guhagararira Indonesia mu Rwanda
Ambasaderi Tri Yogo Jatmiko yemerewe guhagararira Indonesia mu Rwanda
Ambasaderi Tania Pérez Xiqués ahagarariye Cuba mu Rwanda
Ambasaderi Tania Pérez Xiqués ahagarariye Cuba mu Rwanda
Amade Miquidade uhagarariye Mozambique mu Rwanda
Amade Miquidade uhagarariye Mozambique mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka