Perezida Kagame yakiriye abayobozi barimo uwa Niger

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, Perezida Kagame yakiriye abayobozi batandukanye bitabiriye Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe ‘African Green Revolution Forum’ (AGRF 2022 Summit).

Perezida Kagame yakiriye Mohamed Bazoum wa Niger
Perezida Kagame yakiriye Mohamed Bazoum wa Niger

Muri abo bayobozi harimo Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, uri mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Niger, Mohamed Bazoum witabiriye inama ya AGRF 2022.

Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika, African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit) iteraniye i Kigali kuva ku wa Mbere tariki 05 kugeza tariki 09 Nzeri 2022.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku kwagura umubano n’ubuhahirane hagati y’ ibihugu byombi, u Rwanda na Niger.

U Rwanda na Niger bisanzwe bifitanye umubano dore ko no muri Mata Umwaka ushize wa 2021, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo kurahira kwa Perezida Mohamed Bazoum.

Mu bandi bayobozi Perezida Kagame yakiriye bakagirana ibiganiro, harimo Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland.

Patricia yatangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda aje kwitabira iyi nama, kuko yaherukaga i Kigali muri Kamena uyu mwaka wa 2022 aje kwitabira inama ya CHOGM.

Umukuru w’Igihugu yanakiriye Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi [IFAD, International Fund for Agricultural Development], Alvaro Lario aho baganiriye kuri gahunda zitandukanye zo guteza imbere ubuhinzi, dore ko ari na byo biri kuganirwaho n’abahanga ndetse n’abafatanyabikorwa mu buhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka