Perezida Kagame yakiriye Abasenateri baturutse muri Amerika

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, yakiriye intumwa z’abasenateri bayobowe na Jim Inhofe, bagize kongere ya Amerika, bagirana ibiganiro ku bibazo byo mu Karere no ku Isi muri rusange.

Izi ntumwa zari ziyobowe na Senateri Jim Inhofe zigizwe n’Abasenateri barimo Senateri Marion Michael Rounds uhagarariye Leta ya Dakota y’Amajyepfo ndetse na John Nichols Boozman uhagarariye Leta ya Arkansas.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko, Perezida Kagame yatembereje aba basenateri mu rwuri rw’inka ze ruherereye ahitwa Kibugabuga.

Aba bayobozi kandi bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byo mu Karere no ku Isi muri rusange, ndetse n’umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urugendo rwa Senateri Jim Inhofe n’intumwa ayoboye mu Rwanda, ni rwo rugendo rwe rwa nyuma ayoboye Abasenateri bagenzi be mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Senateri Jim Inhofe wavutse mu 1934, ni Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko muri Amerika uhagarariye Leta ya Oklahoma. Aherutse gutangaza ko azajya mu kiruhuko cy’izabukuru tariki 03 Mutarama 2023, nyuma y’imyaka 35 ahagarariye Oklahoma mu Nteko ndetse n’imyaka irenga 50 muri politiki. Jim Inhofe ni umwe mu bayoboke b’Ishyaka ry’Aba-Républicain.

Mu kwezi gushize ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguye isangira ryabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, mu rwego rwo gushimira Senateri Jim Inhofe ku bw’umubano we n’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Perezida Paul Kagame, mu butumwa yanyujije muri Ambasade y’u Rwanda, yashimiye Senateri Jim Inhofe, kubera uburyo yabaniye u Rwanda mu myaka yose yamaze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Senateri Inhofe ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ashimirwa kandi uburyo yagaragaje ko umubano w’ingirakamaro na Amerika ari ufitiye inyungu impande zombi, mu kubumbatira umutekano no gushimangira ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka