Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Congo Brazzaville

Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou NGuesso uherutse kongera gutorerwa kuyobora icyo Gihugu muri Manda ya Gatanu. Yamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya yatorewe.

Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Sassou NGuesso riteganyijwe ku wa Kane tariki 16 Mata 2026.

Aba bayobozi bombi kandi baganiriye ku mubano mwiza usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Congo, ibibazo by’ingenzi bireba umugabane wa Afurika, ndetse no ku bufatanye mu nzego z’ingenzi hagamijwe kurushaho guteza imbere umubano usanzweho .

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka