Perezida Kagame yakiranywe urugwiro muri Repubulika ya Santarafurika
Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho yatumiwe na Perezida w’icyo gihugu, Faustin-Archange Touadéra.
Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri icyo gihugu kuva Perezida Touadéra yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2016.
Perezida w’u Rwanda ari bugirane ibiganiro na Perezida wa Santarafurika, hanashyirwe umukono ku masezerano ku bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli, iterambere ry’ishoramari, ndetse hanashyirweho komisiyo zihoraho hagati y’ibihugu byombi.
Muri urwo rugendo kandi Perezida Kagame ari buhabwe umudari w’ikirenga uzwi nka “Grand Croix de la Reconnaissance”, hamwe n’imfunguzo z’umujyi wa Bangui, umurwa mukuru wa Santarafurika, nk’ikimenyetso cy’umuturage w’icyubahiro muri uwo mujyi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro aho muri Santarafurika, aho rufite abasirikare 1370 n’abapolisi 430.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turishimye cyane kurugendo nyakubahwa yagiriye muri centrafric kd nishimiue numubano mwiza dufitanye
Twishimiye urugendo rw’umukuru wigihugu kandi twishimiye umudari yahawe nakomez azamure idarapo ryigihugu cyacu nomumahanga urwanda rumenyekane!