Perezida Kagame yahaye ikaze Minisitiri w’Intebe wa Canada muri #CHOGM2022
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada, cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, n’ibibazo byugarije Isi muri rusange.

Perezida Kagame, ibi yabitangarije mu butumwa yashyize kuri Twitter, avuga ko uretse ibiganiro bagiranye, ashimishijwe no kumwakira mu nama ya CHOGM u Rwanda rwitegura kwakira.
Yagize ati: “Nagiranye ikiganiro cyiza kuri telefone na Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau, ku bibazo bibangamiye ibihugu byombi n’Isi ku nyungu rusange. Nejejwe no kumwakira muri CHOGM 2022 mu cyumweru gitaha hamwe n’abandi bayobozi, kandi ntegereje kwagura ibiganiro byacu n’ubufatanye.”
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazitabira inama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza mu muryango wa Commonwealth, izwi nka CHOGM.
Iyi nama izitabirwa n’igikomangoma Charles w’u Bwongereza, aho azaba ahagarariye Umwamikazi Elizabeth II. Iyi nama itegerejwe kubera i Kigali mu Rwanda mu cyumweru gitaha kuva tariki 20 kugeza tariki 25 Kamena 2022.
Umuryango wa Commonwealth ubarirwamo abaturage bagera kuri miliyari 2.4 mu bihugu 54 byo hirya no hino ku Isi.
Had a good telephone conversation with Prime Minister @JustinTrudeau about bilateral and global issues of common interest. I am happy to be welcoming him to #CHOGM2022 next week along with other leaders, and look forward to broadening our discussion and our cooperation.
— Paul Kagame (@PaulKagame) June 16, 2022
Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
Ohereza igitekerezo
|