Perezida Kagame yahawe igihembo

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Kagame yahawe igihembo cya 2022 cy’umuyobozi wa Afurika wabaye intangarugero mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagiherewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ihuza Umugabane wa Afurika na Amerika izwi nka ’U.S-Africa Leaders Summit’.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zirimo na Guma mu Rugo mu rwego rwo kurwanya umubare munini w’abandura ndetse bakicwa niki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko abagera ku 132,560 bagize 2.2% banduye Covid -19 mu gihe abagera kuri 98% bagikize.

Iyi mibare kandi yerekana ko iki cyorezo cyahitanye abantu 1467 bangana na 1.1% .

Kuva inkingo zagera mu Rwanda abaturage barenga miliyoni icyenda bamaze guhabwa doze ya mbere bangana na 101% mu gihe abamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye barenga miliyoni umunani bakaba bangana na 98.7%.

Igihembo Umukuru w’Igihugu yahawe, ni igihembo cyatangiye gutangwa mu mwaka wa 1961, kikaba gihabwa indashyikirwa mu ruhando mpuzamahanga mu bikorwa bitandukanye, birimo ibikorwa bya kinyamwuga, ubucuruzi, siyansi, Inganda, ubugeni, ubuvanganzo, siporo n’ibindi.

Iki gihembo gitangwa n’abagize akanama cyangwa abayobozi b’ikigo cya Amerika gihemba abakoze ibikorwa by’indashyikirwa atari uko batsinze abandi ahubwo bagihabwa kubera ibikorwa by’intangarugero bagezeho bikwiye kubera abandi icyitegererezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka