Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bwongereza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i London mu Bwongereza, aho yitabiriye umuhango wo kwimika Umwami Charles III uzaba tariki 6 Gicurasi 2023.

Perezida Kagame muri uru ruzinduko yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, aho baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza, ndetse no ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye ibihugu byombi byemeranyijweho mu bijyanye n’abimukira.

Baganiriye kandi ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, ibibazo byugarije Isi ndetse n’andi mahirwe y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwo kongera ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Commonwealth w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, biteganyijwe ko yitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye muri uyu muryango.

Iyi nama iraterana kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023, ndetse yitabirwe n’Umwami Charles III.

Umwami Charles wa III w’imyaka 74 y’amavuko, azimikwa imbere y’abashyitsi barenga 2,200 mu muhango uzayoborwa na Arikiyepisikopi w’Itorero rya Centerbury.

Uyu muhango uzabera i Westminster Abbey ahasanzwe habera iyimikwa ry’abami kuva mu 1066.

Umwami Charles III azimikwa hamwe n’umwamikazi Consort Camilla.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka