Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Kinshasa muri Congo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yitabiriye inama yiga ku ruhare rw’abagabo mu guteza imbere imyitwarire ikwiriye kubaranga idahohotera abagore n’abakobwa.
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Sama Lukonde. Iyo nama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika na za Guverinoma, ikaba iyoborwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|