Ni ibiganiro byibanze kuri gahunda Prince Charles Philip yatangije muri Mutarama 2020 y’isoko rirambye ku isi (Sustainable Markets Initiative). Ni gahunda igamije guhuriza hamwe abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera kugira ngo baganire ku mikoranire.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyigikiye iyo gahunda kandi ko rwiteguye kuyijyamo kuko ifite akamaro kanini. Yongeyeho ko Isi yose ikwiye gushyigikira iyi gahunda kuko yagira uruhare mu gufasha ubukungu kongera kwiyubaka muri ibi bihe isi igenda iva mu bihe bigoye bya COVID-19.
Had a very good conversation with @ClarenceHouse HRH Prince Charles on his Sustainable Markets Initiative. Rwanda looks forward to being part of this timely&important initiative. Global support will be key in rebuilding more sustainable&smart economies as we recover from #COVID19
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 23, 2020
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabakunda amakururu yanyu naya mbere iyi ni ntambwe nziza u rwanda ruri gutera