Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Rishi Sunak, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza
Perezida Paul Kagame, ku ruhande rw’inama ya COP28, yagiranye ibiganiro anungurana ibitekerezo n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, na Perezida w’Inama y’Umuryango ya EU, Charles Michel.
Perezida Kagame yabonanye n’aba bayobozi kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, nk’uko ibiro bye, Village Urugwiro, byabitangaje, gusa ariko ntabwo ibyo baganiriye byatangajwe.
Umukuru w’Igihugu uri i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere, yabonanye kandi n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Togo Faure Gnassingbé na Perezida uyoboye inzibacyuho ya Gabon, Brice Oligui Nguema.
Iyi nama igamije kurebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa na politiki ikurikizwa mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, yavuze ko kugira ngo Isi ibashe guhangana n’ibibazo by’ingutu biyugarije by’ihindagurika ry’ibihe, ibihugu bikwiye gushyira imbaraga mu kubahiriza amasezerano ya Paris.
Amasezerano ya Paris agamije ahanini kugabanya ubushyuhe buterwa n’iyo myuka bugipfukirana bikanangiza akayunguruzo k’izuba (Green House gases), aho byifuzwa ko mu 2050 ubushyuhe bw’Isi nibura bwazagabanuka bukagera kuri dogere Celsius 2, byaba akarusho bukajya munsi ya dogere Celsius 1,5.
Naho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko n’ubwo hari intambwe yatewe ariko umuvuduko wo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ibihugu bigenderaho ukiri hasi.
Imyaka irindwi irashize u Rwanda ari kimwe mu bihugu 197 byashyize umukono ku masezerano y’i Paris mu 2016, ndetse icyo gihe imibare yagaragazaga ko rwoherezaga mu kirere imyuka ihumanya ingana na 0.02% y’ibyoherezwayo muri rusange.
Abakuru b’ibihugu batandukanye by’umwihariko abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, batangaje ko biyemeje kugira byinshi bakora bigamije guhangana n’ibibazo by’ingutu biterwa n’ihindagurika ry’ikirere, ariko basaba n’ubufasha kugira ngo babashe kubishyira mu bikorwa.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yavuze ko ibihugu bikwiye guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira zikomoka ku mirasire y’izuba bikajyana n’ikoranabuhanga rigomba gufasha mu guhangana n’ingaruka ibihugu byinshi bisangiye yaba ku bikennye ndetse n’ibikize.
Yanasabye ko ibihugu byo mu majyaruguru y’isi, bikwiye gufasha umugabane wa Afurika kugira ngo ubashe kubona ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishingiye ku ihindagurika ry’ikirere.
Perezida Luiz Inacio Lula da Silva wa Brazil, igihugu kibarizwmo ishyamba rya Amazone rifatwa nk’igihaha cy’Isi, yavuze ko uyu mubumbe dutuyeho urambiwe kuba amasezerano agamije guhangana n’ibibazo by’ihindagurika y’ikirere biwugarije arangirira mu magambo n’inyandiko gusa, ntashyirwe mu bikorwa.
Lula yahamagariye ibihugu bikize gutanga icyo yise ubutabera ku mihindagurikire y’ikirere ku ibihugu bikennye, kuko ahanini usanga bihura n’akaga bitigeze bigiramo uruhare.
Yakomeje agira ati: “Tiriyali 2 z’amadolari, zashowe mu kugura intwaro umwaka ushize, ni amafaranga yagombaga gukoreshwa mu kurwanya inzara n’imihindagurikire y’ikirere.”
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ari na cyo gihugu cyakiriye iyi nama, ni kimwe mu bihugu bikomeje gushora amafaranga menshi mu bikorwa bigamije guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Ndetse ku wa Kane ubwo Inama ya COP28 yatangizwaga, UAE, yemeye gushora imari ingana na miliyali 30 z’amadolari ya Amerika, mu bikorwa by’ikoranabuhanga bishyigikira imishinga yita ku bidukikije.
UAE, yemeye kandi miliyoni 100 z’amadolari zigomba kujya mu kigega kigamije gufasha no gutabara ibihugu bihura n’ibibazo bishingiye ku ihindagurika ry’ikirere, ni mu gihe ku wa Gatanu yongeye kwiyemeza gutanga izindi miliyoni 300 z’amadolari zizakoreshwa mu bikorwa bitandukanye mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|