Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal
Perezida Paul Kagame, uri i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024 yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, aho baganiriye ku ruzinduko Perezida Faye ateganya kugirira mu Rwanda mu gukomeza gusangizanya ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo imiyoborere n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Perezida Kagame na Mugenzi we wa Senegal bahuriye mu Bufaransa, aho bombi bitabiriye inama yiga kuri gahunda yo kugeza inkingo hose.
Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ateganya gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba rugamije kunguka ubunararibonye ku mikorere y’inzego z’ubuyobozi zo muri iki gihugu.
Perezida Kagame yahuye na Diomaye Faye wa Sénégal, bagirana ibiganiro nyuma y’uruzinduko yaherukaga kugirira i Dakar mu kwezi gushize.
Muri urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye i Dakar tariki ya 11 n’iya 12 Gicurasi 2024, we na Faye baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, nko mu rwego rw’ubutwererane.

Uru ruzinduko rwabaye hashize amezi abiri Perezida Faye arahiriye kuyobora Sénégal, asimbuye Macky Sall wari umaze imyaka 12 ku butegetsi.
U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa bitandukanye ibihugu byombi bifatanyamo.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, aho nka za Ambasade zombi, zimaze imyaka 12 zifunguye, hari ibikorwa zafatanyijemo birimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari, Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Umunsi wa Afurika, Umuganda n’izindi gahunda z’Igihugu harimo izigenerwa urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, gahunda ya ‘Come and See’ n’izindi.
U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi.

Mu Bufaransa, Perezida Kagame yahahuriye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ihuriro GAVI riharanira kugeza inkingo kuri bose, José Manuel Barroso. Iri huriro ryagize uruhare rukomeye mu kugeza inkingo muri Afurika, mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Perezida Kagame na Barroso baganiriye ku cyiciro cya mbere cy’uruganda rukora inkingo cyafunguwe mu Rwanda mu Ukuboza 2023, bemeranya gutanga umusanzu kugira ngo abatuye ku mugabane bazabone inkingo bakeneye, biboroheye.
Uruganda rwa BioNTech mu Rwanda rwitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’inkingo Afurika ikunze guhura na cyo, kuko nirwuzura rwose, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka n’izindi doze ibihumbi 10 zo kwifashishwa mu igerageza.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|